skol
fortebet

#Miss Rwanda 2022:Abakobwa 50 batabonye amahirwe yo gukomeza bafashe umwanzuro wo gukorerahamwe nk’itsinda

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Aba bakobwa bihurije hamwe mu rwego rwo gushaka uko bafatanya urugendo rwo kwiteza imbere binyuze mugukorerahamwe.

Sponsored Ad

Nyuma yuko aba basezerewe mu cyiciro cya ’Pre-selection’ cyari cyabahuje ari abakobwa 70, abatabashije gukomeza basanze imbaraga bari barashyize muri iri rushanwa zidakwiye kubapfira ubusa ndetse ko baramutse bazihuje barushaho kwiteza imbere bituma bafata icyemezo cyo kwihuriza hamwe.

Aba bakobwa bahisemo kwinjira mu mwuga wo gukora ‘protocole’ mu birori n’ibindi bikorwa bitandukanye murwego rwo gushaka icyabateza imbere.

Munkuru dukesha ikinyamakuru Igihe Ashimwe Michelle uri mubayoboye bagenzi be yagize ati “Nyuma yo gusezererwa, ntabwo navuga ngo ni inde wazanye igitekerezo ariko twaricaye dusanga dukwiye guhuza imbaraga tukiteza imbere, ubushuti twagiranye ntibudupfire ubusa. Twari tumaze kumenyerana ku buryo guhuza bitari kutugora.”

Yakomeje avuga ko bahisemo guhera kuri ‘protocole’ kuko ari akazi kadasaba igishoro kandi bizeye neza ko bakora neza.

Ati "Benshi muri twe nibwo bakirangiza kwiga, abandi bari kwiga byari kugorana kubona igishoro ariko muri ’protocole’ ho nta cyo bizadusaba."

Ashimwe avuga ko kwitabira Miss Rwanda bizabafasha mu mushinga wabo, ati “Ndabizi neza bizadufasha, ririya rushanwa ryatumye tumenyekana kandi biri mu bizadufasha kumenyekanisha umushinga wacu.”

Akomeza avuga ko amafaranga bazakura muri ibi bikorwa, uretse kubunganira mu buzima bwa buri munsi, azanabafasha gushyigikirana mu gushyira mu bikorwa imishinga bari barinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Aba bakobwa uko ari 50 baharariwe na ASHIMWE Michelle na Esther UWASE.

Aba bakobwa bagize igitekerezo cyo kwihuriza hamwe mugihe 20 bagize amahirwe yo gukomeza bari mu mwiherero ubwo basigaye ari 19 nyuma y’uko umwe asezeye irushanwa habura iminsi mike ngo Nyampinga w’uRwanda 2022 aamenyekanye.

Uwase Esther ari mubahagarariye iri huriro ry’aba bakobwa

Ashimwe Michelle (Iburyo)umwe mubayoboye bagenzi be kuri iki gitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa