skol

Miss Rwanda 2022 : Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bahawe umukoro wanditse[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 March 2022

Ku cyumweru cya kabiri mu mwiherero batangiye uyu munsi tariki ya 7 Werurwe , abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bahawe umukoro wanditse.

Uretse iki kizamini cyanditse, biteganyijwe ko bagomba no gukora ikizamini cy’ibazwa mu magambo mu minsi iri imbere, ibizavamo bikabongerera amanota muri iri rushanwa.

Mu kizamini cyanditse, babajijwe ikibazo kimwe, basabwaga gusobanura igisubizo cyabo mu buryo burambuye. Ni ikibazo cyari giteye muri ubu buryo: “Sobanura uruhare rwa Miss Rwanda mu iterambere ry’Igihugu (mu Rwanda no mu Mahanga).”

Iki kizamini cyanditse cyari kiyobowe na Teddy Kaberuka, Impuguke n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu. Yavuze ko iri suzuma rifasha mu kumenya ubushobozi bw’aba bakobwa bahataniye ikamba.

Ati “Gukoresha isuzuma ryanditse ba Nyampinga ni ugusuzuma ubumenyi bw’Abakobwa mu kwandika no kugaragaza ibitekerezo byabo mu nyandiko.”

Bahali Ruth uri muri 20 bahatanira ikamba, yavuze ko iri bazwa ryabanje kubatera ubwoba gusa nyuma bamara gusobanurirwa neza icyo iri bazwa rigamije n’uko rikorwa bakabasha kuryitwaramo neza.

Ruzindana Kellia we yagize ati “Iki kizamini nticyari gikomeye cyane ariko na none nticyari cyoroshye, ryari ryerekeranye n’ubumenyi rusange, icyo Nyampinga w’u Rwanda yakora mu kumenyekanisha iki gihugu ku ku Isi hose, cyari ikibazo cyiza mu by’ukuri.”

Undi ni Kayumba Darina na we wavuze ko yizeye ko yabyitwayemo neza kuko ikizamini cyari gisobanutse kucyumva bityo bakaba babashije kugaragarizamo ubumenyi bwabo.

Abajijwe uko yaba yitwaye muri iki kizamini, Ruzindana yatangaje ko yizeye ko yabitsinze ndetse afite amatsiko yo kumenya amanota byamwongereye muri iri rushanwa.

Biteganyijwe ko abakobwa bari guhatanira ikamba bazakora ikindi kizamini kizwi nka “Oral Assessment” kizaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Ibi bizamini byombi kimwe n’andi marushanwa abakobwa bazagenda bakora nk’aya siporo, kugaragaza impano zihariye bafite cyangwa ihiganwa mu by’umuco azatanga amwe mu manota azifashishwa n’Akanama Nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa

Uko ari 20 basigaje ibindi byumweru bibiri kugira ngo bazasoze umwiherero. Ku itariki 19 Werurwe 2022 nibwo hazatorwa ukwiriye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori bizabera muri Intare Arena i Rusororo.

Abakobwa 20 bahatanira kuvamo Miss Rwanda bakoze ikizamini cyanditse

Ruzindana Kelia [Uri ibumoso] na Bahali Ruth [Uri iburyo] bavuze ko bitwaye neza muri iki kizamini cyanditse


Aba bakobwa bazakora n’ikizamini cy’ibazwa mu magambo mu minsi iri imbere

Impuguke akaba n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, ni we watanze iki kizamini

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibya Miss Rwanda bikomeje kuzamba !Umwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa...

Nyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ryateguraga...
19 May 2022 0

Sheebah Karungi agiye guhishura umuyobozi ashinja ko yamuhohoteye

Umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Uganda wamamaye nka Sheebah Karungi...
19 May 2022 0

Uburanga bw’abakobwa babiri bitabiriye Miss Rwanda bari guca ibintu i...

Bimenyerewe ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ritanga amahirwe...
19 May 2022 0

Kaze neza! Clarisse Karasira yongeye guhurira mu ndirimbo n’umugabo we baha...

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo uzwi nka...
18 May 2022 0

Ntibisanzwe: MC yaryoheje ibirori ahembwa kuryamana n’umugeni nyuma...

Umugabo ukora akazi k’ubushyushyarugamba mu birori (MC) yahishuye uburyo...
18 May 2022 0

Amafoto ya Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ari kumwe n’undi...

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba akomeje...
18 May 2022 0