skol
fortebet

Miss Rwanda 2022!Ihere ijisho ubwiza bw’abakobwa 5 bahigitse abandi mu majwi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku ya 26 Gashyantare 2022 nibwo habaye ijonjiora ryo gutoranya abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2022, bavuye muri 70 bari batoranyijwe mu Ntara 4 n’Umujyi wa Kigali, muri aba bakobwa 20 umwe yarasezeye hasigaye 19.
Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki kugirango hatorwe nyampinga w’u Rwanda 2022, abakobwa 5 bahigitse abandi mu majwi .
Nyuma y’aho umwe mu bakobwa bari batoranyijwe, Nkusi Lynda yaje kuva mu mwiherero arataha kubera impamvu ze bwite, bikaba (...)

Sponsored Ad

Ku ya 26 Gashyantare 2022 nibwo habaye ijonjiora ryo gutoranya abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2022, bavuye muri 70 bari batoranyijwe mu Ntara 4 n’Umujyi wa Kigali, muri aba bakobwa 20 umwe yarasezeye hasigaye 19.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki kugirango hatorwe nyampinga w’u Rwanda 2022, abakobwa 5 bahigitse abandi mu majwi .

Nyuma y’aho umwe mu bakobwa bari batoranyijwe, Nkusi Lynda yaje kuva mu mwiherero arataha kubera impamvu ze bwite, bikaba bivugwa ko hari irindi rushanwa ry’ubwiza yagombaga kwitabira muri Kenya.

Bivuze ko abasiaye mu mwiherero ari 19, ndetse akaba ari bo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 ugomba gusimbura Ingabire Grace ufite irya 2021.
Muri aba bakobwa uko ari 19, uzagira amajwi menshi azahita abona itike yo kujya mu 10 ba mbere ari nabo bazavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Amatora akaba azasozwa tariki ya 19 Werurwe 2022 ari na wo munsi hazamenyekana Nyampina w’u Rwanda 2022.

Muri uyu nkuru tugiye kugaruka ku bakobwa 5 bafite amajwi menshi kurusha abandi ari nabo bafite amahirwe yo kuzavamo umukobwa uzabona amahirwe yo kujya mu 10 atanyuze mu rindi jonjora.

1.Ruzindana Kelia

Ruzindana Kelia wavukiye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ni we uyoboye abandi mu majwi aho ubu afite ibihumbi 26, 589.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yabonetse muri 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali, yasoje amashuri yisumbuye aho yize MPG, akaba afite umushinga ujyanye no gukurikirana abana bafite ibibazo batewe n’amakimbirane yo mu muryango aho usanga hari na bamwe byashoye mu kunywa ibiyobyabwenge.


2.Nshuti Divine Muheto

Nshuti Divine Muheto, umwe mu bakobwa bavugishije benshi barimo na Mutesi Jolly uri mu kanama nkemurampaka, akimukubita amaso yagize ati “uri mwiza pe!”, ari ku mwanya wa 2 mu bafite amajwi menshi aho amaze gutorwa n’abantu 21,184.

Nshuti Divine w’imyaka 18, ni umwe mu bakobwa batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba, yasoje amashuri yisumbuye mu Bukungu, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange, ngo azakora ubukangurambaga mu mashuri abana batozwe kwizigamira bakiri bato.

3.Mugabekazi Ndahiro Queen

Ni umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ni we wa 3 mu bafite amajwi menshi aho amaze gutorwa n’abantu 19,231.

yavutse tariki ya 8 Nzeri 2002 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ni umuhererezi mu muryango w’abana 3, imfura iwabo ni umukobwa n’aho ubuheta bukaba umuhungu. Ababyeyi be bose baracyariho.

Amashuri abanza yayize i Nyandungu kwa Hadji, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level) yacyize Lycée Notre Dame de Citeaux ni mu gihe icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) yacyize Lycée de Kigali aho yize PCB (Physics, Chemistry and Biology).

Uyu mukobwa yiyamamarije mu Ntara y’Iburasirazuba. Umushinga we yavuze ko ari umushinga ujyanye n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa cyane cyane mu kazi aho usanga umukobwa ahabwa akazi hari ikindi bamukurikiranyeho.
4.Kazeneza Marie Merci

Kazeneza Marie Merci, ni umukobwa w’imyaka 25 uvuka i Rubavu ari ariko uba i Kigali ku mpamvu z’akazi, yarangije kaminuza muri Tourism Travelling and Management.

Uyu mukobwa ufite umushinga w’Uburezi aho yashinze urubuga rwo abantu bazajya bigiraho batavuye mu rugo ariko banidagadura, ari ku mwanya wa 4 aho afite amajwi 16,111.


5.Keza Moalithia

Keza Moalithia uri muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amagepfo ni we wa 5 mu bafite amajwi menshi, afite 14.331. Uyu mukobwa akaba afite umushinga ujyanye n’ubukangurambaga mu rubyiruko aho azabashishikariza kwihangira imirimo

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda bizabera ku Intare Arena ku wa 19 Werurwe 2022, ni ibihumbi 30 Frw mu myanya ya VVIP, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP n’ibihumbi 10 Frw mu myanya isigaye.

Icyakora abazagura amatike ku munsi w’ibirori bakayagurira ku muryango bo azaba yazamutse, iza VVIP zamaze gushira ku isoko zari kuzaba zigura ibihumbi 50 Frw, mu gihe iza VIP zo zizaba zigura ibihumbi 30 Frw naho ahasigaye hose bikaba ibihumbi 20 Frw.

Kugeza ubu abakobwa 19 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2022 bakomeje umwiherero uzarangira ku wa 19 Werurwe 2022, umunsi hazahita hamenyekana umukobwa uzegukana ikamba.

Aba bakobwa uko ari 19 bazatoranywamo 10 bazabasha kujya mu cyiciro cya nyuma kizatorerwamo Miss Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa