skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Uwimana Marlène yahize abandi muri Siporo ahabwa akayabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwimana Marlène uhagarariye Umujyi wa Kigali afite Nimero 69, yahize bagenzi be mu irushanwa ryo gukora siporo, atsindira miliyoni 2.4 Frw.

Sponsored Ad

Ibyumweru bibiri birashize abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 binjiye mu mwiherero. Kimwe mu bikorwa bakora harimo siporo ya mu gitondo, ndetse mu minsi ya nyuma y’umwiherero bagakora ihiganwa muri iki cyiciro.

Ihiganwa rya Siporo ryabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022. Ni igikorwa cyayobowe na Girumugisha Gael usanzwe afasha mu myitozo aba bakobwa.

Aba bakobwa bahiganwe mu byiciro by’imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo ‘aerobics’, imyitozo yo kugabanya ibinure ku nda ndetse no gusiganwa mu kwirukanka.

Muri buri cyiciro bari bari mu matsinda basanzwe barimo atanu, kugeza hasigayemo abakobwa batatu ari bo Bahali Ruth, Uwimana Marlene ndetse na Uwikuzo Marie Magnificat.

Aba uko ari batatu basoreje ku cyiciro cyo gusiganwa birangira Uwimana Marlene ari we ubaye uwa mbere bityo atsindira kuba Brand Ambassador wa Smart Design nk’umuterankunga w’iki cyiciro ndetse akazahabwa miliyoni 2.4 nk’igihembo nyamukuru cy’iki cyiciro.

N’ubwo byari ihiganwa ndetse aba bakobwa babizi neza ko uwa mbere yegukana ibi bihembo, icyakomeje kwiganza ni uburyo bose bashyigikiranaga.

Uwimana nyuma yo gutsinda yavuze ko kimwe mu byakomeje kumutera imbaraga aho yabaga yumva ananiwe, ari uburyo bagenzi be bamushyigikiraga.

Abajijwe uko azakoresha ibihembo yatsindiye, yagize ati “Ndumva nzakoresha aya mafaranga mu kwakira abandi bana babiri mu muryango wanjye. Ikindi, bagenzi banjye bakomeje kunsaba ni ugusangira tukishimira iyi ntsinzi, ubwo nabyo bigomba kuba tugasabana.”

Uwimana Marlene afite umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12 afasha mu byo bakeneye bitandukanye. Baturuka mu miryango itandukanye itifashije, ariko akabafasha bakiyirimo. Uyu mushinga ni nawo yatanze muri Miss Rwanda 2022.


Fondasiyo ya Tabita yayitangije mu mwaka wa 2021, itangira igamije gukangurira imiryango ibyerekeye uburere bwiza no kurera abana neza, kurema Isi itekanye ku bana bose muri rusange kugira ngo hizerwe ikiragano gishya cy’abana bazakura bakavamo abantu bakomeye babasha gufata ibyemezo bizana impinduka nziza ku Isi.

Mu yandi mahiganwa abari mu mwiherero bakora, harimo Culture Challenge, Talent Challenge, ibizamini birimo icyanditse ndetse n’icyo ku munwa n’ibindi bitandukanye bigenda bigaragaza abazajya mu 10 ba mbere.

Mu bikorwa by’ibanze bakora harimo kuba baganirizwa n’abantu batandukanye, bagasura ibikorwa hirya no hino mu gihugu ndetse bakanakora amahiganwa atandukanye agenda agaragaza abazajya mu myanya 10 ya mbere n’abazahabwa imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye b’irushanwa.

Ibyishimo kuri Uwimana Marlène wahize bagenzi be mu irushanwa ryo gukora siporo ryabaye kuri iki Cyumweru

Uwimana yahembwe miliyoni 2.4 Frw, avuga ko azayifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we

Uwimana yinjiranye muri Miss Rwanda umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12

Uwimana yavuze ko yatsinze iri rushanwa kubera ko bagenzi be bari bamushyigikiye mu buryo bukomeye

Abakobwa bahiganwe mu byiciro by’imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo ‘aerobics’ n’ibindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa