skol
fortebet

Miss Sandra Teta umaze igihe atagaragara afungiye muri gereza ya Nyarugenge

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Miss Sandra Teta amaze igihe afunzwe ndetse ubu yagejejwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amakuru yatangiye gucicikana ko Miss Sandra Teta afunzwe nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara. IGIHE yahawe amakuru ko uyu mukobwa afunganwe n’izindi mfungwa n’abagororwa b’abagore muri Gereza ya Nyarugenge mbere y’uko bimurirwa ahandi.
Sandra Teta yaherukaga kuvugwa cyane mu (...)

Sandra Teta yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu Ukwakira 2016 kubera ibibazo yari afitanye n’ Ikompanyi icuruza inzoga zikomeye yitwa STS Trade yamureze muri Polisi y’u Rwanda imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Ni ku nshuro ya gatatu Sandra Teta afunzwe akekwaho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, bwa mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World (RIFAW).

Yaherukaga gufungwa mu Ugushyingo 2015, nabwo yakekwagaho gutanga sheki eshanu zitazigamiye. Icyo gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko izo sheki zari zihwanye n’amafaranga miliyoni 28.

Hari hashize ibyumweru bigera kuri bitatu Miss Teta atagaragara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa