skol
fortebet

Miss Shanitah yerekeje Tanzania guhagarira u Rwanda muri Miss East Africa[Amafoto]

Yanditswe: Monday 29, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, akaba na Miss supranational Rwanda 2019, yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa rigiye kubera muri rigiye kubera muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Misss Umunyana Shanitah yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, avuga ko yiteguye kumenyekanisha u Rwanda ku Isi yose. Irushanwa rizasozwa tariki 17 Ukuboza 2021.

Abamukurikira kuri Instagram, bamwifurije urugendo ruhire no gutahukana ikamba.

Miss Shanitah yagiye muri Tanzania, nyuma y’uko abategura Miss East Africa bashyize kuri konti ya Instagram amashusho ye amugaragaza mu bihe bitandukanye ari mu marushanwa y’ubwiza, akora ibikorwa bitandukanye n’ibindi.

Muri aya mashusho, avugamo intego ashyize imbere mu buzima bwe, ibikorwa by’ubushabitsi yinjiyemo n’ibindi. Akanavuga ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Ku wa 17 Ugushyingo 2021, ni bwo abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw’abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021.

Bavuze ko abakobwa barenga 2047 ari bo biyandikishije bashaka guhatana muri Miss East Africa. Bongeraho ko kari akazi katoroshye guhitamo abakobwa 16 bajya mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania guhatanira ikamba.

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y’ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga ‘uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.

Undi mukobwa uhatanye muri iri rushanwa ni Nzisa Matulu wo muri Kenya. Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye muri Miss East Africa.

Akavuga ko afite imyaka 23 y’amavuko, kandi ko yakuriye mu Burasirazuba bwa Kenya. Ngo yakuriye mu cyaro, aho ubuzima bw’umugore bushingira ku mugabo, akaba ari we ufata ibyemezo byose.

Ibi ngo byamuteye gushyira imbaraga mu kumvikanisha ko umugore akwiye agaciro, kandi akagira uruhare mu gufata ibyemezo byose.

Michaella Damour ahagarariye Reunion Islands. Avuga ko akunda siporo no gusoma.

Jescar Mponda w’imyaka 22 ahagarariye Malawi. Avuga ko yiga muri Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, imitegekere na ‘science’. Uyu mukobwa avuga ko ashyize imbere kwigisha abana bo ku muhanda guhanga amaso ejo hazaza habo, akabakura ku muhanda, akabafasha gukurikira impano zabo no kugera ku nzozi zabo. Avuga ko akunda kubyina, kwandika no kureba filime.

Malyun Abdullahi Ali ahagarariye Somalia. Avuga ko ashyize imbere gukangurira abakobwa kwiyumvamo abayobozi b’ejo hazaza.

Ajok Aleer Deng w’imyaka 21, ahagarariye Sudani y’Epfo. Avuga ko asanzwe ari umunyamideli, uzi kwita ku bantu, ukunda, kandi ko ari gushaka impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’inganda, ubugeni no gushushanya.
We, avuga ko akunda gutembera no kumva umuziki. Kandi, yemeranya n’abavuga ko iyo ukurikiye inzozi zawe ugera ku ntsinzi.

Oceanne Rose w’imyaka 20 y’amavuko ahagarariye Mauritious. Avuga ko ari umunyamideli, ukina filime akagaragara no mu mashusho y’indirimbo.

Avuga ko afitiye urukundo ibihangano bishushanyije n’imideli inyuranye. Avuga ko ashaka kuzahanga umwambaro we. Akavuga ko akunda gukina Volleyball, kwiruka n’ibindi.

Gorreth Mary Nagganja ahagarariye Uganda. Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa