skol

Miss Shimwa Guelda ashobora gusubira mu kazi ko gutanga amafunguro muri restaurant

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Shimwa Guelda wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yavuze byimbitse icyatumye asezera ku kazi ko gutunga amafunguro muri Monaco Coffee , anasubiza niba ashobora kongera gukora ako kazi aramutse agahawe.
Shimwa Guelda w’imyaka 20 y’amavuko areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76m) agapima ibiro 57. Ni we wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko, Guelda yanahawe ikamba rya Nyampinga w’Umuco mu mwaka wa 2017. Yabajijwe icyatumye (…)

Shimwa Guelda wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yavuze byimbitse icyatumye asezera ku kazi ko gutunga amafunguro muri Monaco Coffee , anasubiza niba ashobora kongera gukora ako kazi aramutse agahawe.

Shimwa Guelda w’imyaka 20 y’amavuko areshya na metero imwe na sentimetero 76
(1,76m) agapima ibiro 57. Ni we wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko, Guelda yanahawe ikamba rya Nyampinga w’Umuco mu mwaka wa 2017.

Yabajijwe icyatumye asezera akazi yakoraga ubwo yashyirwaga mu bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2017. Uyu mukobwa avuga ko yafashe umwanzuro wo gusezera akazi ko gutanga amafunguro muri Restaurent agira ngo atazajya atekereza kubyo yasize kandi ari mu marushanwa.

Guelda avuga ko yari yasezeye kuri ako kazi kubera Miss Rwanda ariko ko ashobora kugasubiramo
Uyu mukobwa ufite ubuhanga bwo kuririmba, ati “Urumva nasize ako kazi mbere y’amarushanwa umuntu utekereza nanone nka Nyampinga nabwo wari gusiga akazi uri gukora kuko akazi kose ni kazi sinari busige akazi ko gukora ngo njyende mu bindi.Nabanje gusezera kugirango mbone uko njya mu marushanwa ntakindi nsinze inyuma kitanoze nagombaga gusiga nogeje ibyo nakoraga buri kintu cyose nakoraga hanyuma nkajya mu bindi.”

Abajijwe niba ashobora gusubira muri aka kazi nyuma y’uko abaye icyamamare kandi akaba anafite amakamba menshi niba koko yasubira muri ako kazi, bishoboka ko wenda uyu mwaka yavugaga ko agifite inshingano nyinshi ariko se nyuma yo gusoza manda ye ako kazi yagakora?

Yagize ati “ Eeeeh mbaye ntakandi kazi ndimo ndakora cyangwa se mbaye…Mbese ariko kazi mfite nagakora akazi kose n’akazi nabivuze abaye ariko mfite nagakora kandi nkagakora neza nkakanoza.Umurimo ni umurimo ntago ureba uwo ariwo kugirango uwukore.”

Shimwa Guelda yahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2017 azwiho kwiga ibyo atazi, gufata inshingano abonye akazibyaza umusaruro, kandi agakunda guhangana n’ibibazo kugera igihe bikemutse.

Ibitekerezo

  • Ni mwiza
    Arasa nuwitonda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa