skol
fortebet

Miss Simbi Sabrina Yakoze ubukwe n’Umubiligi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Simbi Sabrina wambitswe ikamba rya Miss Personality 2012 mu irushanwa rya Miss Supranational, yakoze ubukwe n’umukunzi we Thomas bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Tariki 11 Nzeri 2021, ni bwo Miss Simbi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Brussels (Bruxelles).

Hanyuma tariki 13 Nzeri 2021, habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Mujyi witwa Roosdaal. Thomas yanambitse impeta y’urukundo umukunzi we ashimangira urwo yamukunze.

Mu 2015 Sabrina ari mu batoje abakobwa bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda. Uyu mugore mu 2019 yagize uruhare mu gutoza abakobwa bavuyemo Miss Supranational Rwanda 2021.

Yitabiriye kandi Miss East Africa Belgium 2011, Miss Supranational 2012 ndetse na Miss East Africa yabereye muri Tanzania. We n’umubyeyi we bafite irushanwa bise "Umwali Belgium" ryubakiye ku muco na gakondo by’Abanyarwanda.


Muri Nzeri 2019, Miss Sabrina yafunguye ikigo yise “Victory Initiative” yifashisha abakobwa 20 bahataniraga kuvamo Miss Rwanda 2020 atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Aba bakobwa bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa busaba urubyiruko guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge. Icyapa kinini cyari gifitwe n’abakobwa icumi cyanditseho amagambo agira ati “Rubyiruko ni twe mbaraga z’ejo hazaza, dufatanyirize hamwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Abandi bakobwa bari bafite ibyapa bito biriho amagambo asaba urubyiruko kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mbere y’uko yifashisha abahatanira kuvamo ba Nyampinga muri ubu bukangurambaga yahereye mu kigo cya Iwawa, i Nyamirambo, Gikondo n’ahandi bigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge bagafasha n’ababikoresheje kubivamo ndetse bamwe batanga ubuhamya.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa