
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama, ni bwo Natasha Nyonyozi yegukanye ikamba rya Nyampinga (Miss) wa Uganda 2024-2025, mu birori byabereye kuri Hoteli Sheraton i Kampala.
Iyi nkuru ishingiye ku makuru agaragara kuri Wikipedia, igaragaza Natasha Nyonyozi uwo ari we, uko yakuze n’aho yakuriye, aho yize n’ibyo akora kugeza ubu.
Natasha Nyonyozi w’imyaka 23 y’amavuko yavukiye kandi anakurira i Kyonyo, Kamuganguzi, mu Karere ka Kabale.
Mu marushanwa ya Miss Uganda yagaragayeho igikundiro, ubwiza, impuhwe, ishyaka, umutuzo, n’icyizere.
Natasha yize muri Kaminuza ya Coventry mu Bwongereza, aho yakuye impamyabumenyi ya Bachelor of Science (Hons) mu ibaruramari.
Kugeza ubu ni rwiyemezamirimo akaba ari na we washinze inzu itunganya ikanita ku bwiza bw’abakobwa, “Girl’s Hive”.
Ubwo yabazwaga niba yiyumvamo kuzegukana ikamba, Natasha yagize ati: “Kuba Miss Uganda n’inzozi zanjye kuva mfite imyaka 10. Ababyeyi n’abafana banjye baranshyigikiye bidasanzwe.
Nindyegukana mfite intego yo guhindura ubuzima, nzaba ijwi ry’abakobwa babyaye bakiri bato, abakobwa bakiri bato batabona uburyo bwo kwiga, ndetse n’abatabona ubufasha kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.”
Natasha Nyonyozi yari asanzwe ari Umuvugizi w’abana bafite ibibazo byihariye, cyane ku bafite indwara ‘autism’. Yagaragaye mu bikorwa by’urukundo byo gufasha abafite iki kibazo mu myaka yashize.
Uretse Natasha wabaye Nyampinga wa Uganda 2024-2025 uwabaye igisonga cya mbere ni Suraya Umeimah Bashuaeb, mu gihe igisonga cya kabiri yabaye Joan Nabatanzi.
Nyonyozi asimbuye Hannah Karema Tumukunde, wambitswe ikamba rya Miss Uganda 2023/24 ku wa 18 Werurwe, akaba aherutse no kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss World 71.
Ibirori byo gusoza Miss Uganda 2024 ku mugaragaro byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Miss Uganda Hannah Karema, Miss World Tanzania Halima Ahmad Kopwe, na Lesego Chombo (Miss World Africa 2024 na Miss Botswana 2022) n’abandi batandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *