skol
fortebet

Miss Umuratwa Anitha yavuze akari ku mutima nyuma yo gutaha amara masa muri Miss Supranational

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Anitha wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2021 agataha amara masa , yavuze ko n’ubwo atabashije kwegukana ikamba ariko hari ibyo yize kandi igikomeye ari uko yamenyekanishije igihugu cye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yari mu bandi 58 bari bahataniye ikamba rya Miss Supranational International muri Pologne aho ikamba ryegukanywe na Chanique Rabe wo muri Namibia, igisonga cye cya mbere kikaba uwari uhagarariye Puerto Rico, igisonga cya kabiri kikaba umunya-Afurika y’Epfo naho icya gatatu kikaba umunya-Venezuela.

Yashimiye abanyarwanda bamugiriye icyizere kandi bakamushyigikira mu irushanwa n’ubwo bitari byoroshye kuri we no kuri bo.

Ati “Mwarakoze cyane kunyizera. Nishimiye cyane amahirwe nahawe. Hari ibyo niyunguye umunsi ku wundi. Habayeho ibisitaza ku munota wa nyuma ariko niko byari bimeze nta kundi. Muri njye niyumvagamo ko u Rwanda rukwiriye umwanya wihariye rukavugwa mu maso y’Isi yose gusa ntabwo ari ko byagenze gusa n’ubundi twakoze neza.”

Yavuze ko yakoze uko ashoboye ngo nibura buri wese bahuraga muri Pologne amubaze ku Rwanda kandi avuga ko yabigezeho ndetse bikanamufasha kubasogongeza ku bijyanye n’urwamubyaye.

Ati “Nakoze uko nshoboye ngo buri wese asogongere ku cyanga cy’uko abanyarwanda ari abantu baha ikaze buri wese, bakunda kugira inshuti bakanakunda gusabana bakanagwa neza. Nakunze uburyo buri wese nabazaga icyo azi ku Rwanda benshi bambwiraga ko mu Rwanda haba abagore beza. Navuga byinshi ariko ndabashimira mwese. Mwarakoze cyane.”

Mu 2011 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 [n’ubwo uyu mwaka bitageze kuri uyu mubare] byitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 , Uwase Clémentine mu 2018, Umunyana Shanitah mu 2019 na Umuratwa Anitha wari uhagarariye u Rwanda muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa