skol
fortebet

Miss Uwase Colombe yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwase Colombe wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2015 yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Sponsored Ad

Ni impeta uyu mukobwa yifotozanyije ku mucanga w’amazi magari bikekwa ko ari ayo muri Tanzania nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti ze.

Icyakora ku mashusho n’amafoto intabwo higeze hagaragara umusore wambitse impeta Uwase Colombe.

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru y’uko yayohererejwe n’umusore utari aho yayambariye.

Uwase Colombe ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa wambitswe impeta agiye kugera ikirenge mu cya Umuthoni Fiona, Bagwire Keza Joannah, Gasana Darlène, bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 barushinze umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa