skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa yasezeye ku kazi k’itangazamakuru

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yasezeye umwuga w’itangazamakuru yakoraga kuri kuri City radio nyuma yamezi Atatu yonyine amaze abikora , asubirira mu bucuruzi bw’ibikoresho bya ’Makeup’.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa ry’ubwiza akaba yaranakomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru, muri Kanama 2021 nibwo Miss Uwase Vanessa yasezeye kuri radiyo yinjira mu bushabitsi bw’ibikoresho bya ‘Makeup’ yaniyitiriye ‘Hermajestyvanessa’ n’imitako irimo imikufi, amaherena n’ibikomo.

Mu kiganiro Miss Vannessa yagiranye n’Igihe vuga ko yahisemo kubyiyitirira kugira ngo abantu bizere ko ari ibye bityo banabigure bumva ko ari we bari kugurira. Anakomoza ku mpamvu yahisemo kureka iby’itangazamakuru kuko yanze kuvanga imirimo kugira ngo atagira bimwe azica.

Yagize ati"“Ntabwo radiyo yananiye, ahubwo narebye gufatanya ibintu bibiri nisanga hari abo nahemukiye nkica akazi, nahisemo kimwe mpitamo ubushabitsi kuko ndi mu bucuruzi bwanjye.”

Miss Uwase Vanessa yahishuye ko nta gahunda afite yo gusubira mu itangazamakuru mu gihe akiri muri ubu bucuruzi.

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo ubucuruzi bw’ibikoresho bya Makeup kuko na we
ari ibintu akunda. Ati “Natekereje ubu bucuruzi kuko mbikunda, nkunda kwiyitaho nkabona nsa neza abantu basa neza.”

Refe:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa