Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats akaba n’umushoramari, Oluwatosin Ajibade, uzwi cyane ku izina rya Mr Eazi, yatangaje umugambi we wo kwinjira muri politiki no kwiyamamariza kuba Perezida mu gihe kiri imbere.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo yise “Skin Tight,” aherutse kurushinga na Temi Otedola, umukobwa wa Femi Otedola, umuherwe w’umushoramari ukomeye muri Nigeria.
Mu mashusho yashyize kuri Snapchat, Mr Eazi yavuze ko amaze igihe kinini atekereza ku rugendo rwa politiki, by’umwihariko ku mwanya wa Perezida w’igihugu cyo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Maze igihe mbitekerezaho, none numvise ko ari igihe cyo kubibabwira. Hari bamwe muri mwe mushobora kuba mukeneye Perezida, by’umwihariko hano muri Afurika, Perezida utagamije ububasha cyangwa amafaranga ahubwo ushishikajwe n’ahazaza, ukiri muto, ushoboye kandi ushobora guteza imbere igihugu. Bityo rero, ntangaje ku mugaragaro ko niyemeje kwiyamamaza.”
N’ubwo Mr Eazi akomoka muri Nigeria, afite umubano ukomeye na Ghana aho yize ndetse akaba ari naho yatangiriye umuziki we. Yagiye agaragaza ko Ghana yagize uruhare runini mu miterere y’umuziki we, witwa Banku Music, imiririmbire yihariye yamuhesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu myaka ya vuba aha, abahanzi n’ibyamamare bitandukanye byo muri Nigeria bagiye kwinjira muri politiki, bamwe binjira mu myanya y’amatora abandi mu nshingano za guverinoma.
Bamwe muri bo barimo ni umukinnyi wa filime Eniola Badmus, watangaje muri Mata 2025 ko afite intego yo kuzaba Senateri mu bihe biri imbere. Hari n’abandi nka Senateri Ben Bruce wahoze mu Nteko, wigeze kuvuga ko umuhanzi Davido azaba Guverineri w’Intara ya Osun umunsi umwe.
Umugambi wa Mr Eazi wo kwinjira muri politiki wagaragaye nk’inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakamushyigikira nk’umuhanzi ukiri muto ushobora kuzana impinduka, abandi bakagaragaza impungenge niba koko urwego rwa politiki ari urwo guharanira impinduka cyangwa ari izindi nzira zo gushaka izina.
Mr Eazi agendana inzozi zo kuzaba Umukuru w’Igihugu

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *