skol
fortebet

Mu bihe bitandukanye !Ihere ijisho uburanga bwa Miss Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe nibwo izina ry’umukobwa witwa Nshuti Divine Muheto ryahindutse , ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 11 , Amateka ye yahindutse, aba umukobwa uhembwa ibihumbi 800 Frw buri kwezi, imodoka yo kugendamo, gukorerwa umusatsi, gusohokana n’abo mu muryango we. Yewe ubanza ari buri kimwe.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa Muheto w’imyaka 19 y’amavuko yahabwaga amahirwe na benshi kubera uburanga bwe ndetse na mbere y’irushanwa abarikurikiye bamuhaga amahirwe menshi.

Uretse n’abafana,Miss Jolly Mutesi wari mu kanama nkemurampaka akibona uyu mukobwa bwa mbere yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati “Uri mwiza pe!”.

Muheto Divine yavuze ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ ugamije gush ishikariza cyane urubyiruko kwizigamira n’abagore muri rusange.



Yavuze ko yinjiye muri Miss Rwanda afite acyizere. Miss Nshuti yashimye abantu bose bamutoye, avuga ko mu gihe cy’umwaka agiye kumarana ikamba, azakorana n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda, ashima bagenzi be bari bahatanye.

Ibihembo Miss Nshuti Divine Muheto yahawe:

1.Yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

2.Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

3.Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

4.Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete.

5.Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

6.Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy’umwaka.

7.Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

8.Gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d’Or mu gihe cy’umwaka wose.

9.Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa