skol

Mu birori by’agahebuzo, Zari na Diamond bakoresheje ibirori by’isabukuru y’umwana wabo

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Umuririmbyi Diamond Platnmuz n’umufasha we Zari the Lady Boss bakoresheje ibirori bikomeye by’isabukuru y’amavuko y’umwana wabo w’ubuheta Prince Nilan byabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Zari n’umugabo we bari muri Afurika y’Epfo aho bagiye gutembera no gutegura isabukuru y’umwana wabo yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.
Amafoto yafatiwe muri uyu muhango agaragaza ibyishimo bidasanzwe muri uyu muryango kuva kuri Nyina wa Diamond kugeza ku batumirwa.Umuryango wa Diamond na (…)

Umuririmbyi Diamond Platnmuz n’umufasha we Zari the Lady Boss bakoresheje ibirori bikomeye by’isabukuru y’amavuko y’umwana wabo w’ubuheta Prince Nilan byabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Zari n’umugabo we bari muri Afurika y’Epfo aho bagiye gutembera no gutegura isabukuru y’umwana wabo yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.

Amafoto yafatiwe muri uyu muhango agaragaza ibyishimo bidasanzwe muri uyu muryango kuva kuri Nyina wa Diamond kugeza ku batumirwa.Umuryango wa Diamond na Zari uzwi cyane nk’ibyamamare bitewe n’ibyo bakora.

Zari ni umunyamideli ukomeye akaba n’umucuruzi ukomeye binyuze muri kompanyi itegura ibitaramo ‘Zari all white Party’.Afite umugabo we n’umuhanga mugushakisha amafaranga akaba n’umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bavugwa cyane muri Tanzaniya nk’abanyamafaranga n’ubwo banyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bashinjanya gucana inyuma.Ibi byose byagiye bituma ibitangazamakuru birushaho kubaba hafi.

Abatumirwa bari benshi muri ibi birori

Diamond Platnumz mu byishimo bidasanzwe ,amafoto hafi yayose yafatiwe muri ibyo birori bwakeye yamaze kuyageza kuri konti ya Instagram.Ni mu rwego rwo kugaragariza abamukurikira uko umubano hagati ye n’umuryango we umeze nyuma y’amakuru yabashinjaga kutumvikana.

Kuwa Kabiri taliki ya 6 Ukuboza 2016 nibwo mu bitaro bya NetCare mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’epfo havukiye umwana w’umuhungu w’umuhanzi Diamond Platnmuz.

Dimond na Zari basanzwe bafitanye undi mwana w’umukobwa bise “Princess Tiffah”.Uyu mwana wa kabiri Zari yabyaranye na Diamond yabaye umwana wa Gatanu kuri Zari kuko asanzwe afite abandi bana batatu yabyaranye n’umugabo we Ivan Ssemwanga uherutse kwitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa