skol
fortebet

Mu Bwongereza ababyeyi batawe muri yombi bakurikiranyeho kwihekura uruhinja rw’ibyumweru

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Darren Harrell w’imyaka 25 na Lauren Saint George w’imyaka 25 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umwana wabo w’umukobwa witwaga Lily-Mai Hurrell Saint George wari umaze ibyumweri icyenda avutse.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mugore n’umugobe bishe umwana wabo bamuvunaguye kuko ysanzwe yavunitse imbavu uko ari 19 ndetse n’amaguru.

Ikinyamakuru Mail Online dukesha iyi nkuru kivuga ko iki kibondo cyasanzwe munzu y’aba babyeyi iherereye mu mujyi wa Tottenham mu Gihugu cy’Ubwongereza cyasahaye kikihutanwa kwa muganga mu bitaro bya Midlesex nyuma kikaza koherezwa mu byisumbuye aho rwapfiriye.

Urukiko rwagaragaje ko ibyavuye mu bizamini byagaragaje ko uwo mwana yapfuye yishwe ndetse ko imbavu ze 19 zari zavunitse, yavunitse amaguru yanavuye mu bwonko ku buryo byari bigoye ko yabaho.

Amakuru avuga ko uyu mwana yishwe nyuma y’icyumweru kimwe agejejwe mu rugo kuko yari yavukiye amezi 7 bikaba ngombwa ko abanza kwitabwaho n’abaganga.

Kugeza ubu uyu mugore n’umugabo batawe muri yombi bakurikiranyweho cy’ubwicanyi ndengakamere no guhotora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa