skol
fortebet

Mu byishimo byinshi Christiano yakiriye umugore we avuye kubyara (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umupira w’amakuru w’ikirangirire ku Isi yagaraje ibyishimo byinshi ubwo yakiraga umugore we Georgina Rodríguez nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa.

Sponsored Ad

Christiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodríguez baherutse kwibaruka abana b’impanga umukobwa n’umuhungu kubw’amahirwe make Umuhungu yitabye Imana ariko Umukobwa arasigara ndetse Christiano n’umuryango we nubwo bagize ibyo byago bagaragaje ko bishimiye iyo mpano Imana yabasigiye.

Georgina Rodríguez w’imyaka 28, yasubiye mu rugo ku wa Kane nyuma y’iminsi itatu hatangajwe urupfu rw’impanga y’umuhungu.

Mu butumwa Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram agaragaza umwana w’umukobwa bibarutse, yashimiye abafana be uburyo bababaye hafi.

Ati “Gio n’umwana wacu w’umukobwa birangiye bari kumwe natwe mu rugo.”

Mu Ukwakira 2021, Ronaldo na Georgina bari batangaje ko bitegura kwibaruka impanga, ariko umwana w’umuhungu yitaba Imana ku wa Mbere akivuka.

Kuri ubu, Cristiano Ronaldo afite abana batanu barimo umukuru, Cristiano Ronaldo Jr ufite imyaka 11, aho yavutse muri Kamena 2010.

Amazina ya nyina w’uyu muhungu ntiyigeze amenyekana ariko hari amakuru avuga ko yishyuwe amafaranga menshi ngo ntazigaragaze, gusa Ronaldo ntiyigeze abivugaho.

Mu myaka itanu ishize, muri Kamena 2017, uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal yatangaje ko ari umubyeyi w’impanga Eva na Mateo biturutse ku mugore wabatwitiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ukwezi kumwe yaho, yatangaje ko ategereje kwibaruka umwana wa mbere n’umukunzi we, Georgina Rodríguez, ndetse mu Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mugore ukomoka muri Argentine yabyaye Alana Martina.

Uyu mukinnyi ntiyigeze agaragara mu mukino uherutse kuba wa Manchester United yatsinzwemo na Liverpool ibitego 4-0 icyakora avuga ko yishimiye cyane uburya abafana bamubaye hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa