skol
fortebet

Mu ibanga rikomeye The Trainer yambitse impeta Keza bari baratandukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito urukundo rwarakonje hagati y’umunyamidelikazi Keza n’umusore witwa Laurien Izere benshi bazi ku izina rya The Trainer ukoresha ibyamamare bitandukanye imyitozo ngororamubiri batunguranye, mu ibanga rikomye bambikana impeta y’urukundo , maze Keza yemera kuzamubera umugore.

Sponsored Ad

Mu munsi yashize nibwo twarababwiye inkuru y’uko umusore witwa Izere Laurien wamamaye ku izina rya The Trainee yatandukanye na Keza Terisky bari bamaze igihe berekana uburyohe bw’urukundo n’ibihe byiza ndetse n’urukundo rwabo rwari rwarafashe indi ntera aho buri wese yerekaga mugenzi we ko amwishimiye ndetse buri wese akanasangiza abafana be ibihe byiza yagiranye na mugenzi we.

Siko byaje gukomeza kuko nyuma haje kuvugwa itandukanye ry’aba bombi ndetse buri wese asiba amafoto n’ibihe byiza yagiranye n’undi ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo haje kuba itungurana ry’umwaka (surprise y’umwaka) aho The Trainer yambitse impeta ya fiançaille Keza Terisky nyuma y’igihe abantu baziko aba bombi batandukanye. Mu by’ukuri ntawe utatunguwe n’ibyabaye.

Uyu musore abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yasangije abamukurikira amashusho yerekana ko yamaze kwambika impeta uyu mukobwa yihebeye maze agira ati" She say yes"

Mu kiganiro The Trainer yigeze guha Isimbi TV, yahishuye byinshi ku mubano we na Keza avuga ko bahuriye ku mbuga nkoranyambaga umukobwa ari hanze y’u Rwanda nyuma bakaza kujya bavugana kenshi ku buryo bamaraga amasaha arenga atatu. Nyuma Keza yaje i Kigali urukundo rutangira kugurumana.

Muri icyo kiganiro The Trainer yari yavuze ko afite na gahunda yo kurushinga n’uyu mukobwa.

Ati “Buriya njye ndi umuntu uhorana imishinga. Njye Keza mufiteho gahunda kandi itari nto. Bivuze ko bitazagera mu myaka ibiri. Agomba kumbera umugore kandi aba ari umuryango akamfasha mu iterambere nubwo n’ubundi nta kintu nkora atakizi.”
Kuva muri Nyakanga 2021 ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi basigaye basangizaga ababakurikira amashusho bishimanye. Hari nk’aho uyu musore yanditse aherekeza Keza agiye hanze y’igihugu bari ku kibuga agaragaza ko yatangiye kumukumbura.

Keza na we yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo yandika amagambo agaragaza ko azakumbura uyu musore. Ati “Isi iba imeze nkaho ntakiyiriho iyo udahari, ndetse ntegereje umunsi umwe tuzaba turi kumwe, imipaka iri hagati yacu yavuyeho.”
Keza w’imyaka 24 y’amavuko ubusanzwe yitwa Niyigena Solange yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017, ubwo yifotozaga yiteye umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’igihugu.

Icyo gihe mu bavuze kuri Keza hari higanjemo abanenze ‘uburyo yubahutse ibendera akaryikinga yambaye ubusa’ abandi bakavuga ko ‘ntacyo bitwaye kuko ibendera ry’igihugu ritameze neza ijana ku ijana n’uyu mwenda’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa