skol
fortebet

Mu mafoto atandukanye ,Irebere Umusore wigaruriye umutima wa Misss Nishimwe Naomie

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Michael Tesfay uri mu rukundo na Miss Nishimwe Naomie banaherutse kugaragara bari kumwe mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda mu 2022 ryegukanywe na Miss Nshuti Divine Muheto, ni umusore waminurije mu Bwongereza ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Sponsored Ad

Michael Tesfay, umusore muremure ushinguye, w’ibisuko ku mutwe ni we uri kuvugwa mu rukundo na Miss Naomie wabaye Miss Rwanda 2020. Ni nyuma y’igihe bivuzwe ko Miss Nishimwe Naomie ari mu rukundo ariko nyuma bikaza kumenyekana ko uwo bari barurimo batakiri kumwe.

Amakuru y’urukundo rwa Miss Naomie na Michael yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Miss Naomie yashyiraga amashusho mato yafashe muri apurikasiyo yitwa (Boomerang), maze ayaherekeresha akamenyetso k’umutima ubusanzwe gakoreshwa n’abantu bakundana.

Iyo winjiye kuri konti ya Michael Tesfay wiyita Prophetic, usanganirwa n’ubutumwa bugira buti ‘’Bitangirana n’ibyiringiro nyuma y’ibyiringiro akakubwira ko haza ‘’Ubuzima bw’isi, urugendo, Yoga ndetse akanerakana kuba umurasta ari rwo rufatiro’’.

Michael Tesfay ukundana na Miss Nishimwe Naomie ni umusore ufite Master’s mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe ari kubarizwa mu Rwanda nk’uko yabitangaje tariki 09 Ukwakira 2020. Ubwo yamenyeshaga abamukurikira ko yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Edinburgh, Michael Tesfay yavuze ko agiye gukomereza ubuzima bwe n’imyigire mu Rwanda.


Michael umukunzi wa Miss Naomie

Michael aherutse gutanga ikiganiro muri I Accelerator, aho yagize ati: ’’Ukwezi gushize natangiye MSc (Master’s of Science) muri Politiki y’ubuzima ku isi muri kaminuza ya Edinburgh. Uyu mujyi ufite imyubakire itangaje. Ndashaka gushimira Rotary International kumpa Global Grants Scholarship yo gutera inkunga amasomo yanjye. Nibanze ku bushakashatsi bwanjye ku bisesengura, gushimangira no kuvugurura gahunda z’ubuzima mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hibandwa cyane cyane mu Rwanda.’’

Miss Naomie yerekanye ko akunda Michael

Michael Tesfy afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga. Yahakoze mu gihe cy’amezi ane mu mwaka wa 2018.

Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n’amaragamutima. Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n’abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa