skol
fortebet

Mu mafoto ihere ijijsho uburanga bw’itsinda rya ’Kataleya & Kandle’ baturuka Uganda bari i Kigali

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bw’itsinda ry’Abahanzikazi ’Kataleya & Kandle’ baturuka mu Gihugu cya Uganda kuri ubu bakaba bari kubarizwa mu Rwanda aho baje kumenyekanisha ibihangano byabo birimo n’indirimbo baherutse gukorana na Afrique.

Sponsored Ad

’Kataleya & Kandle’ bageze i Kigali ku gicamunsi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki 12 Nyakanga 2022 baherekejwe n’umwe mu bagize ikipe ikorana ya Theron Music Records.

Ubwo bageraga Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe n’umuhanzi Afrique baherutse gukorana indirimbo, Muyoboke Alex ugiye kubafasha n’abandi barimo Nizz Beat ndetse na Fayzzo utunganya amashusho y’indirimbo.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye gukorana indirimbo na ’Afrique’, bavuga ko ari indirimbo bafata nk’umugisha kuri bo cyane ko ifite uruhare mu kuba bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro yabo ya mbere.

Bakomeza bavuga ko no mu bibazanye harimo kwamamaza ibihangano byabo mu Rwanda nk’Igihugu bakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa