Mu mafototo ihere ijisho uburanga bwa Miss Burundi 2023 Carelle Ndayizeye [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

Muri iki cyumweru dusoje nibwo mu gihugu cy’abaturanyi hatowe nyampinga uhiga abandi mu bwiza n’ubwenge aho Ndayizeye Lellie Carelle ariwe wegukanye irikamba rya Miss Burundi 2023, ahize abagera kuri 11 bari bageze mu kiciro cyanyuma kipiganwa.
Iri Kamba yariherewe mu birori byabereye muri DCC Donatus Conference Center mu ijoro rya tariki 24 Kamena 2023, byitabiriwe n’abantu benshi barimo umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura CP Jimmy (...)
Muri iki cyumweru dusoje nibwo mu gihugu cy’abaturanyi hatowe nyampinga uhiga abandi mu bwiza n’ubwenge aho Ndayizeye Lellie Carelle ariwe wegukanye irikamba rya Miss Burundi 2023, ahize abagera kuri 11 bari bageze mu kiciro cyanyuma kipiganwa.
Iri Kamba yariherewe mu birori byabereye muri DCC Donatus Conference Center mu ijoro rya tariki 24 Kamena 2023, byitabiriwe n’abantu benshi barimo umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura CP Jimmy Hatungimana, Minisitiri w’Ubucuruzi Nijimbere Marie, n’abandi.
Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yashimye abakobwa bose bitabiriye Miss Burundi 2023, abasaba kunga ubumwe kuko aribwo buzabafasha kugera ku ntsinzi mu buzima bwabo.
Yatanze igihembo cya miliyoni eshanu z’amafaranga y’i Burundi ku bakobwa bane ba mbere azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abarimo Ketty Ruhara, Carelle Mugisha, Me Happy Ntwari, Rugero Roland na Dr Nduwayo Cynthia.
Miss Ndayizeye Lellie Carelle wegukanye ikamba yahise ahabwa imidoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis nk’igihembo nyamukuru.
Azahabwa litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, ndetse azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.
Umushinga Miss Ndayizeye Lellie Carelle yaserukanye muri iri rushanwa wari uwo gukora ubugeni bugamije impinduka no guteza imbere impano z’abari n’abategarugori bibumbiye muri koperative z’ubugeni bashakirwa amasoko y’ibihangano byabo.
Uwegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere ni Ngabirano Belle Ange Edissa wari uhagarariye umujyi wa Gitega yahawe sheke ya 2,500,000 Fbu.
Igisonga cya kabiri yabaye Blandine Keza wari uhagarariye Intara ya Muramvya yahawe sheki ya 2,000,000Fbu.
Tricia Ricky Uwera wari uhagarariye Intara ya Kirundo niwe wugukanye ikamba rya Miss Popularity atahana sheke ya 1,500,000Fbu.
Aba bose uko ari bane bamerewe ubwishingizi bw’ubuzima bw’umwaka umwe buzatangwa na Socar Vie n’amafaranga y’ishuri azatangwa na BBCI bank.
Mu minsi itanu bari bamaze mu mwiherero batojwe imikino itandukanye irimo Tennis, Basketball, basura ibice bitandukanye by’igihugu , bigishwa kuboha , kubyina imbyino gakondo n’ibindi biranga umuco w’u Burundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *