skol
fortebet

Mu magambo y’urukundo ! Manzi Jeannot yifurije isabukuru nziza umukunzi we Shaddyboo [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Manzi Jeannot uri mu munyenga w’urukundo n’umunyamidelikazi ukunzwe mu Rwanda Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, mu magambo asize umunyu yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 30 igeze barikumwe .
Akoresheshe amashusho abinyujije ku rukuta rwe rwa intagram yagize ati ”Nkwifurije kuba ubuzima bwakuzanira byose uhora urota, umunsi mwiza w’amavuko rukundo.” Shaddyboo nawe atazuyaje yerekanye ko yakozwe ku mutima n’ubu butumwa agira ati: ”Murakoze mukundwa.” Mu butumwa burebure Shaddyboo (...)

Sponsored Ad

Manzi Jeannot uri mu munyenga w’urukundo n’umunyamidelikazi ukunzwe mu Rwanda Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, mu magambo asize umunyu yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 30 igeze barikumwe .

Akoresheshe amashusho abinyujije ku rukuta rwe rwa intagram yagize ati ”Nkwifurije kuba ubuzima bwakuzanira byose uhora urota, umunsi mwiza w’amavuko rukundo.” Shaddyboo nawe atazuyaje yerekanye ko yakozwe ku mutima n’ubu butumwa agira ati: ”Murakoze mukundwa.”

Mu butumwa burebure Shaddyboo yasangije abamukurikira kuri uyu munsi we w’amavuko yagize ati: ”Kuri uyu munsi w’amavuko wanjye ndashaka kwishimira ku bwo kuba umunyembaraga, kugira kwihangana n’umutima w’ubutwari wo guhangana na buri kimwe.”

Akomeza agira ati: ”Muri uyu mwaka nsoje nanyuze muri byinshi ariko ndashima Imana ko inyongereye uyu mwaka wo gukomeza gutera imbere none n’isabukuru yanjye y’amavuko kandi sinzigera ndekeraho kwikunda ubwanjye.”

Shaddyboo yabonye izuba kuwa 20 Mata 1992, avukira mu Rwanda kandi abari na ho akurira mu gace ka Nyamirambo. Yabyaranye na Meddy Saleh abana babiri b’abakobwa. Kuri ubu ari mu rukundo rweruye na Manzi Jeannot nyuma y’imyaka 6 bari bamaze ari inshuti.

Shaddyboo na Manzi Jeannot bari mu rukundo rw’ikibatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa