skol
fortebet

Mu marira menshi Jennifer Hough yatanze ubuhamya bw’uko yafashwe kugungufu n’umugabo wa Nicki Minaj

Yanditswe: Thursday 23, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kurega Kenneth Petty na Nicki Minaj abashinja kumutera ubwoba kuri ubu Jennifer Hough yatanze ubuhamya ku nshuro ya mbere aho yabutangiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS avuga uko yahohotewe na Kenneth Petty n’igitumye amujyana mu mategeko nyuma y’igihe kinini afashwe ku ngufu akabyihererana.

Sponsored Ad

Jennifer Hough umukobwa wafashwe ku ngufu na Kenneth Petty umugabo wa Nicki Minaj amaze iminsi mu nkiko aho yatanze ikirego cy’uko yahohotewe ndetse akanatanga n’ikindi cy’uko Kenneth Petty na Nicki Minaj bamuteye ubwoba bakanagerageza kumuha amafaranga kugira ngo ahindure ikirego avuge ko atafashwe ku ngufu na Kenneth Petty nyamara akayanga, kuri ubu yatanze ubuhamya bwari butegerejwe na benshi.

Mu kiganiro The Real kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS gikorwa n’abanyamakurukazi 2 bafite izina rikomeye muri Amerika aribo Garcelle Beauvais na Adrienne Bailon batumiye Jennifer Hough maze atanga ubuhamya bw’uko yahohotewe na Kenneth Petty umugabo w’umuraperikazi Nicki Minaj.


Jennifer Hough yatangiye avuga ko we na Kenneth Petty bari abaturanyi ubwo babaga mu gihugu cya Jamaica mu gace ka Queens, avuga ko Kenneth nawe bari inshuti zisanzwe n’imiryango yabo ibanye neza kuko bari bamaze igihe baturanye. Mu magambo ye yagize ati: ’’Ubwo Kenneth Petty yamfataga ku ngufu nari mfite imyaka 16 hari mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wi 1994. Umunsi umwe Kenneth yarampamagaye ngo njye kumureba iwabo mpageze ansaba ko turyamana ndabyanga nuko ahera aho atangira ku ngururira mu cyumba cye aho yamfatiyeho icyuma maze aransambanya’’.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu na Kenneth Petty yabibwiye police gusa habura gihamya kuko ubwo byabaga ntawundi muntu wabibonye kandi na Kenneth ubwe yabihakanye. Jennifer Hough yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi micye afashwe ku ngufu aribwo Kenneth Petty yahise afungwa azira gufata ku ngufu undi mukobwa. Kenneth akaba yarafunzwe imyaka 6 azira gufata ku ngufu gusa akomeza guhakana ko atigeze ahohotera Jennifer Hough.

Abajijwe icyatumye atinda kurega Kenneth Petty akaba ahisemo kumurega nyuma y’igihe kinini bibaye Jennifer Hough yasubije ati’’Nari ndambiwe kugira ubwoba kuko yahoraga abwirako nimurega bizangaruka,namaze igihe mbana niki gikomere bikanantera ipfunywe ryo kuvuga ko nahohotewe gusa ubu nafashe umwanzuro ko ngomba gushaka ubutabera kuko birambabaza kubona yaramfashe ku ngufu nkiri umwana ntabihanirwe’’.

Jennifer Hough yanavuze ko kandi afite ibimenyetso byuko Kenneth Petty na Nicki Minaj bamuteye ubwoba ndetse yatangaje ko afite amajwi ya Nicki Minaj amusaba ko yababarira umugabo ntamurege ahubwo bakamwshyura amafaranga.Yagize ati ’Abafana ba Nicki Minaj birirwa bantuka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko mbeshya ariko nibategereze urubanza rube bazumva amajwi ye ubwe ansaba kubabarira umugabo we’’.

Kenneth Petty akaba yarafunzwe inshuro 2 azira gufata ku ngufu gusa ntanarimwe yafunzwe azira guhohotera Jennifer Hough. Iyi ikaba ibaye inshuro ya mbere Jennifer Hough yatanze ubuhamya ku mugaragaro akavuga ibyamubayeho. Ku rundi ruhande Kenneth Petty na Nicki Minaj ntacyo barabitangazaho.

Refe:https:.dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa