skol
fortebet

Mu mitoma ihambaye Safi yagaragaje ubwiza bw’umugore we winjiye mu isi y’ibyamamare

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Niyibikora Madiba wo mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boys yahishuye uko yiyumva nyuma yo gusezerana imbere y’Amategeko n’umukunzi we, Niyonizera Judithe bamaranye igihe kitari kinini mu rukundo.
Ku cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, nibwo Safi yasezeranye mu mategeko umuhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.Nyuma y’umunsi umwe ubu bukwe bubaye Safi yanditse kuri instagram agaragaza uko yiyumva nyuma yo kurushinga. Mu butumwa bwe yagaragaje uko yabonye (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Niyibikora Madiba wo mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boys yahishuye uko yiyumva nyuma yo gusezerana imbere y’Amategeko n’umukunzi we, Niyonizera Judithe bamaranye igihe kitari kinini mu rukundo.

Ku cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, nibwo Safi yasezeranye mu mategeko umuhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.Nyuma y’umunsi umwe ubu bukwe bubaye Safi yanditse kuri instagram agaragaza uko yiyumva nyuma yo kurushinga.

Mu butumwa bwe yagaragaje uko yabonye Judithe anashima Imana bikomeye kuba yaramuhaye umugore yahoranye mu byifuzo bye.

Yagize ati “Ishimwe n’iryawe Mana kubera uyu munsi w’ibyishimo mu buzima bwanjye[ubukwe bwe]! Warakoze kubera iyi mpano wampaye , umugore wanjye igisobanuro nyacyo cy’umugore nyawe. Umugore w’umutima wa zahabu , umugore w’umutima ufite umuco wo gukunda no kwita ku mukunzi we, umugore ukomeye kandi wihangana .”

Yavuze umugore nk’ufite ubwiza karemano, aho yagize ati “Ubwiza karemano imbere mu mutima n’inyuma ku ruhu, icyisumbuyeho umugore usenga kandi akanaramya Imana. Ndagukunda byimazeyo Judith, uri byose mfite mu buzima kandi ni wowe cyuzuzo ubuzima bwanjye bwari bukeneye . Ndishimye bitavugwa kuba ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe nzakora uko nshoboye nigaragaze nk’umugabo wahoze wifuza kuva kera . Imana ihe Umugisha urugendo rwacu!”

Safi yahamije urwo yakunze Niyonizera Judithe babanaga mu inzu imwe

Safi arushinze na Niyonizera Judithe nyuma yo gushwana n’abakobwa benshi barimo Knowless Butera banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu.Yakundanye kandi n’umukobwa witwa Fabiola [banagiranye amakimbirane bapfa imodoka].Umutesi Parfine nawe yaje gushwana na Safi nyuma yo guhora cyane mu itangazamakuru nk’umugore ufite ikimero.

Judithe warushinze na Safi, yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada.Bivugwa ko Judithe we na Safi bashobora kujya gutura mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa