skol
fortebet

Mu Rwanda hari gushakishwa umukobwa uzahagararira abandi muri Miss University Africa

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishami rya Miss University Africa Organization mu Rwanda riri gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizahuriramo abakobwa bazaturuka mu ma University atandukanye yo muri Africa.

Sponsored Ad

Abakobwa bose bifuza guhatanira ikamba rya Miss University Africa bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha, abashinzwe gutegura iri rushanwa nibo bazahitamo umukobwa uzahagararira u Rwanda bitewe nuzaba yujuje ibisabwa.

Umukobwa ushaka guhagararira u Rwanda azasabwa kohereza amazina, imyaka ye n’uburebure afite ku rubuga rwa WhatsApp rwatanzwe n’abategura irushanwa bivugwa ko kandi umukobwa wemerewe kwiyandikisha ari ufite uburebure bungana na 1,72cm.

Gusaba guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa bizarangira ku wa 31 Gicurasi. Iri rushanwa ubusanzwe ribera muri Nigeria.

U Rwanda ruzaba rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatanu. Ubwa mbere mu 2012, rwahagarariwe na Miss Mutesi Aurore wari uriho icyo gihe gusa ntiyabashije gutahana ikamba.

Rwongeye kwitabira mu 2017 ubwo Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yajyagayo.

Mu 2018 hagiyeyo Umunyana Shanitah mu gihe mu 2021 Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 yagiyeyo ndetse akanegukana ikamba ry’Igisonga cya Gatatu muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa