skol
fortebet

Muhadjiri yavuze ku myitwarire mibi yamuvuzweho,ahishura impamvu atasubiye muri APR FC

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri yavuze ku imyitwarire mibi yamuvuzweho ubwo yakinaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’icyatumye adasubira muri APR FC ubwo yagarukaga mu Rwanda.

Sponsored Ad

Hakizimana Muhadjiri muri Nyakanga 2019 nibwo yatandukanye na APR FC ubwo yari agiye muri Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Nta gihe kiracamo yahise atandukana n’iyi kipe bivugwa ari imyitwarire mibi y’uyu musore yagaragaje ariko kuri iyi nshuro yavuze ukuri kwabyo.

Mu kiganiro n’Isimbi yavuze ko impamvu batandukanye yagiyeyo agasabwa gutsinda ibitego byinshi kandi adakinishwa ku mwanya we aho yanyuzwaga ku mpande bigatuma adatanga umusaruro, ni mu gihe ikipe iba itegetswe gukinisha abanyamahanga babiri gusa atari nko mu Rwanda bafite 5.

Agaruka ku kuba yaratandukanye n’iyi kipe kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ubwo yari ayirimo, Muhadjiri yavuze ko atari byo ari ibinyoma, gusa ngo ntiyabuza abavuga kuvuga.

Ati “Abantu bose bavuga ibyo bashaka, ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka ariko nibaza ko abakinnyi benshi bajya hanze, ni bangahe bari hano mu Rwanda bagiye hanze se? nabo se ni ikinyabupfura? Umupira ufite ibyawo hari n’igihe ujya ahantu ugasanga nta gihe ufite cyo kumenyera ahubwo uhita usabwa umusaruro, ntabwo wagendera ku byo abantu bavuga.”

Ku byo kuba atarasubiye muri APR FC kandi ari nayo yari yamugurishije muri Emirates Club, ndetse ubwo yagarukaga byavuzwe ko yanamwifuje, yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko ntabwo bigeze bagirana ibiganiro.

Ati “nta byinshi nabivugaho ibyo ng’ibyo kuko APR FC ifite gahunda zayo, nanjye mfite gahunda zanjye, ikipe iyo mutagiranye ibiganiro, nta biganiro twagiranye naraje ikipe nzashakaga aba ari zo njyamo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa