Muhoza yahishuye uko yatunguwe no kwambikwa ikamba rya Miss Uganda
Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025
Muhoza Trivia Elle, ni we wegukanye ikamba rya Miss Uganda 2025/2026 mu birori bikomeye byabereye kuri Sheraton Kampala Hotel ku wa 20 Nzeri 2025. Ni intsinzi yatunguye benshi ndetse n’uwatsinze ubwe, kuko avuga ko atigeze na rimwe yibwira ko azegukana iri kamba rikomeye.
Muhoza yavuze ko mu rugendo rwose rwo kwitabira iri rushanwa, intego ye itari uguharanira ikamba ahubwo yari ukwiga byinshi bishya, gukura mu myumvire no kubaka umubano n’abandi bakobwa bari bahatanye.
Yagize ati: “Numvaga uwo ari we wese uzatsinda azaba abikwiye. Ntabwo nashakaga gushyira umutima ku ntsinzi, kuko iyo itabashije kuboneka ushobora kumeneka. Ariko kuba ari njye wambitswe ikamba ni ibyishimo bikomeye cyane.”
Yongeyeho ati: “Nari niteguye kuzishimira intsinzi y’uwo ari we wese, ariko ndashima Imana kuba abantu barahisemo njye. Nzi neza ko byose byabaye ku mpamvu nyayo. Numvise nshaka kurira ariko twari twabwiwe ko abambikwa ikamba batagomba kurira imbere y’abantu, ni yo mpamvu nihanganye.”
Ibirori byo gutanga ikamba byitabiriwe n’abantu benshi, harimo abahanzi bakomeye nka Tracy Melon, Aziz Azion na Grace Nakimera basusurukije abari aho, mu gihe akanama nkemurampaka kari kiganjemo impuguke mu by’imyambarire n’ubwiza, ari ko kemeje ko Muhoza ahiga abandi.
Muhoza yasimbuye Natasha Nyonyozi, wari umaze umwaka wose afite ikamba rya Miss Uganda. Ubu ashyizwe imbere nk’umwe mu bakobwa bazaba indashyikirwa mu guserukira igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvugizi, guteza imbere uburinganire, kurengera ubuzima bw’urubyiruko ndetse no guserukira igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Muhoza Trivia Elle yavuze ko atari yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Uganda
Nubwo atari abyiteguye, yabashije guhiga abandi bose bari bahatanye
Miss Trivia n’ibisonga bye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *