skol
fortebet

Munyakazi Sadate akomeje kunengwa na benshi kubera imvugo yakoresheje ku ifoto ya Frank Habineza

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports akomeje kunengwa na benshi kubera imvugo itaboneye yakoresheje ku ifoto ya Hon Frank Habineza imugaragaza asinziriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize iyi foto kuri Twitter, ayiherekeza amagambo agaragaza ko agaya Dr Frank Habineza kuba asinzirira mu Nteko.

Yagize ati “Ariko Ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki 15 za buri kwezi tutarasora niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha.”

Ubu butumwa bwa Sadate yabusoresheje ijambo ryanenzwe na benshi avuga ngo “Dr Frank Habineza akure [umwuka usohokera hasi] mu nteko.”

Cleophas Nzeyimana, uri mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, yavuze ko ari incurano [Photoshop], ati “Ikibyemeza ni uko Frank Habineza atari uriya mwanya yicaramo mu Nteko.”

Cleophas Nizeyimana yakomeje agira ati “Ariko umuco mbonezabupfura, kwiyubaha no kubaha abandi hari abo bibangamira cyangwa bitareba? Iyo ukoresheje mu ruhame imvugo nyandagazi wibasira uwatowe n’Abanyarwanda si bo uba usuzuguye?”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu na we wahise atanga igiterekezo kuri iki cya Cleophas Nzeyimana, yagize ati “Ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko iriya foto igaragaza Frank Habineza yagikatiye mu nteko atari ukuri. Urabivugaho iki Sadate Munyakazi?”

Oswald Mutuyeyezu yakomeje agira ati “Ariko na we Hon. Dr Frank Habineza, iriya foto (isura) yawe yafatiwe he? Note: Sinshyigikiye abatukana.”

Ibitekerezo

  • Ako kagabo ngo ni sadate gateye iseseme pe,ubwo kaba gashaka kwerekana ko gakunda u Rwanda kurusha abandi?
    Nizere ko bazagahana bihagije ku buryo kazagabanya amateshwa kandika.

    Ahubwo icyo umuntu atabura kwibaza ni ukuntu Sadate yamenye ko Frank inteko ayukama iyo mibavu ! Wasanga hari umudepite wamubwiye ko ariko bimeze . Noneho ubutaha naramuka yongeye bazamusohore hanze . Ahubwo Hon Frank niba yarekuraga iyo mibavu idahumurira abantu abireke cyangwa abigabanye kuko nkeka ko mu nteko harimo ubwiherero buhagije. Gusa Twit ya Sadate nukuri yansekeje ndahirima! Ngo ..... navane imisu..... mu nteko!!!
    Gusa wasanga ari imico yigiye mu mahanga kandi abanyamahanga ntabwo bakunda kurya ibishimbo cyangwa kugotomera inshushyu n’ibivuguto. Gusa genda Hon Frank genda ubonye isomo ry’ubwisanzure uha abanyarwanda ! Gusura mu bantu nta bwisanzure tuzimo !!!

    Ibi bintu byo gutukana no gutuka abayobozi bitangiye kuba too much, gusa mu Rda wagira ngo hari abafite immunité , amategeko atareba, nka Sadate ibintu asigaye akora njye mbona leta imushyigikiye: no muri tweet yakurikiyeho yabaye nk’ubicamo amarenga ko ntacyo leta yamutwara.
    Mbere ya genocide yakorewe abatutsi 94,ni gutya byatangiye aho hari abantu bari bafite ubudahangarwa bakora ibyo bashatse leta ikabihorera. Sadate nadahanwa biraba byerekanye ko leta imushyigikiye pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa