skol

Muri BillBoard, amarira azenga Serena yashimye Raisa wamuhaye impyiko

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

“Mvugishe ukuri sinzi ko nari kuba mpawe iki gihembo iyo hataba kwitanga kwa Francis”.Mu marira menshi Serena Gomez imbere y’imbaga amaze guhabwa igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka ashima byimazeyo Francia Raisa wamuhaye impyiko.
Raisa watanze impyiko niwe wari wateguwe ngo ashyikirize Serena Gomez iki gihembo yegukanye.Ni mu muhango ukomeye wabereye i Los Angeles kuwa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2017.
Serena yahawe umwanya ngo agire icyo avuga nyuma yo gushyikirizwa igihembo (…)

“Mvugishe ukuri sinzi ko nari kuba mpawe iki gihembo iyo hataba kwitanga kwa Francis”.Mu marira menshi Serena Gomez imbere y’imbaga amaze guhabwa igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka ashima byimazeyo Francia Raisa wamuhaye impyiko.

Raisa watanze impyiko niwe wari wateguwe ngo ashyikirize Serena Gomez iki gihembo yegukanye.Ni mu muhango ukomeye wabereye i Los Angeles kuwa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2017.

Serena yahawe umwanya ngo agire icyo avuga nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye.Mu ijambo rye yaranzwe n’amarira menshi abanza gushimira umuryango we ndetse n’abo bakorana. Yagize ati “By’umwihariko muri uyu mwaka ndifuza gushimira abo dukorana n’umuryango wanjye kuko bambaye hafi mu bihe bigoye.Ndacyafite byinshi byo gukora muri uyu mwaka ariko ngomba no kwita ku muziki wanjye.”

Uyu muhanzikazi kandi yashimye inshuti za hafi bakorana buri gihe barimo Solange Knowles, Kelly Clarkson and Camila Cabello avuga ko ‘nishimira kuba ndi mu ruganda rumwe n’aba bagore bafite ibyo bakoze kugeza ubu’.

Serena ubwo yaramaze guhabwa igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri BillBoard

Serena uri mu rukundo na Justin Bieber kuri ubu, yavuze ko atasoza ijambo rye adashimiye Raisa wamuhaye impyiko.Yavuze ko guhura na Francia Raisa byatumye yemera kumwitangira amuha impyiko imwe nawe asigarana indi imwe.

Yongeyeho ko ibyo amaze kugeraho byose atari kuba ari uwo ari we none iyo Raisa atamwitangira ndetse ko ari we wari ukwiye guhabwa iki gihembo.

Serena yahawe impyiko nyuma yo kuzahazwa n’indwara izwi nka Lupus. Icyo gihe Serena yanditse kuri instagram agira ati ” Nta jambo mfite ryasobanura ishimwe mfitiye inshuti yanjye magara Francia Raisa, witanze akemera kumpa impyiko ye, yampaye impano itagereranywa, ndi umunyamugisha kandi ndamukunda cyane”.

Francia Raisa wahaye impyiko Gomez, ni umwe mubakinnyi ba filime bazwi muri Amerika, aho yagaragaye muri filime yitwa “The Secret Life of the American Teenager”.

Serena Gomez yavuze ko Raisa ariwe warukwiye guhabwa iki gihembo mu mwanya we

Raisa ari kumwe na Selena Gomez muri ibi birori bya BillBoard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa