skol

Murugo kwa Cardi B hongeye kwatswa umuriro nyuma yo guca inyuma umugabo we

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Umuraperi w’Umunyamerika Offset arashinja umugore we Cardi B kuba ari kuryamana n’abandi bagabo b’inshuti ze.
Umuraperi Kiari Kendrell Cephus amazina nyakuri ya Offset arashinja uwo barushinganye kumuhemukira akamuca inyuma ku bandi bagobo by’umwihariko abo mu ruganda rwa muzika.
Ibi uyu muraperi yabivuze abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yanditse ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’nshuti ze. Gusa rero ubwo yari akimara kwandika ubu butumwa yahise abusiba.
Ku bw’ibyo, (…)

Ku bw’ibyo, Cardi B nawe yahise aca ku ruba rwa Twitter atangaza ko ibyo Offset ari kumuvugaho ari ibinyoma nta muntu yigeze aryamana nawe.

Ikindi kandi akaba yahakanye yivuye inyuma ko adashobora kugira umuntu wo munshuti z’umugabo we yaryamana nawe, yemeza ko nabo ubwabo babizi ko ataryamana nabo.

Nubwo Offset yavuze ko umugore we amuca inyuma kuri bamwe mu nshuti ze, ariko ntawe yigeze atunga urutoki.

Mu gihe Cardi B nawe ahakana yivuye inyuma ko ataryamana n’umuntu wo ruganda rwa muzika, amaherezo yabo arategerejwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa