skol
fortebet

Musanze:Hamenyekanye icyatumye Iserukiramuco ‘Nyeganyega Fest’ rihagarikwa igitaraganya

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hamenyekanye impamvu Iserukiramuco ‘Nyeganyega Fest’ ryaberaga i Musanze mu mpera z’icyumweru gishize rihagarikwa igitaraganya ritarangiye mu gihe byari biteganyijwe ko rizamara iminsi 3 rikamara iminsi ibiri gusa.

Sponsored Ad

Iri serukiramuco ryagombaga kubera muri Stade Ubworoherane kuva ku wa 12-14 Kanama 2022 ariko ryaje guhagarikwa kuwa 14 abantu bibaze ibibaye birabayobera.

Ryari ryatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Ish Kevin, Bushali, Platini, Rafiki, Israel Mbonyi, Orchestre Impala na Gisubizo Ministries.

Ku wa 12 Kanama 2022 ni bwo iri serukiramuco ryatangiye haririmba Orchestre Impala n’abandi bahanzi banyuranye mu gitaramo kititabiriwe n’abafana benshi.

Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, hari hitezwe igitaramo cya kabiri cy’iri serukiramuco, nkuko bigaragara mu mashusho n’amafoto abantu baritabiriye ariko hakomeza kuvugwa amakuru y’uko amafaranga akomeje kuba make mu bariteguye.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ku Cyumweru, tariki 14 Kanama 2022, ubwo byamenyekanaga ko igitaramo cya gatatu cy’iri serukiramuco cyahagaritswe mu buryo butunguranye.

Ni igitaramo cyari cyatumiwemo Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries icyakora abantu batungurwa n’uko mu masaha ya kare ibyuma byakuwe muri stade.

Imitima y’abarimo abari bashinzwe umutekano na bamwe mu bandi bari bahawe imirimo muri iri serukiramuco yatangiye guterera hejuru bibaza ko bashobora kuba batakishyuwe.

Nubwo ibyuma byari byakuwe muri stade, abakozi bari bahawe imirimo muri iri serukiramuco bari bamaze kugera ahari kubera igitaramo.

Mu gihe benshi bibazaga ibyo kwishyura abari batangiye kwishyuriza muri Stade Ubworoherane, Ish Kevin yahise ahishura ko na we atabashije kuririmba ku wa 13 Kanama 2022 kubera ko atari yishyuwe.

Uyu muraperi yageze ahari habereye igitaramo ariko asaba ko yajya ku rubyiniro amaze kwishyurwa, birangira amafaranga abuze na we yanga kuririmba.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Ish Kevin yavuze ko yanze kuririmba muri iki gitaramo kuko abagiteguye batubahirije amasezerano y’ibyo bari bumvikanye, aboneraho no kwisegura ku bari bitabiriye iki gitaramo.

Kugeza ubu abateguye iki gitaramo ntibaratangaza ikibazo cyaba cyarabayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa