skol
fortebet

Musanze: Umuturage amaze imyaka ibiri arara mu bwiherero nyuma yo gusenyerwa n’uwiyitaga umuyobozi

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nzayisenga Cyprien utuye mu mudugudu wa wa Gatovu mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko inzu yabagamo isenywe n’umuturage wiyita umuyobozi.

Sponsored Ad

Umuturage wo mu Karere ka Musanze mu gahinda gakomeye avuga ko yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma yo gusenyerwa n’uwiyita umuyobozi.

Amakuru dukesha RadioTv10 Nzayisenga Cyprien avuga ko yasenyewe n’umugabo uvuga ko ari umuyobozi w’abikorera mu Kagari akaba ashinzwe n’Amajyambere mu Mudugudu.

Nzayisenga avuga ko uyu muturage wamusenyeye yajyanye ibiti byari byubatse inzu ye akajya kubikoresha mu bikorwa byo gushingisha ikigage.

Ati “Amabati barayafashe barayajyana, nihaye kuvuga ikibazo cyanjye mu nama, baramfata banjyana mu Kinigi baramfunga.”

Mu gahinda kenshi Nzayisenga avuga ko nyuma yo gusenyerwa ntahandi hantu yari asigaranye uretse kuba mu bwiherero.

Ati “Ndibuka neza ko narangije imyaka ibiri ndyama muri wese, noneho nyuma yaho baranga, ba Mudugudu barayisenye n’amabati barayajyana, ibisima barasandaguza.”

Nzayisenga avuga ko kugeza ubu iyo bwije ashaka aho yikinga kuko n’ubwiherero atakibufite.

Bamwe mu baturanyi be bavuga ko uyu mugabo yariyarubakiwe na Leta kuko asanzwe abarizwa mu batishoboye ariko bikarangira aseyewe nuwo bise umuswa ndetse ko n’ubuyobozi ntacyo bwamufashije nyuma yo gusenyerwa.

Umwe yagize ati “N’ubwiherero yararagamo yari asigaranye muri icyo kibanza barabusenye buvaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza avuga ko uyu muturage yagaragaje imyitwarire idahwitse yo gushaka kugurisha amabati n’inzugi byari biri kuri iyi nzu yubakiwe na Leta.

Ati “Nubwo afite iyo myitwarire ntabwo twamureka ngo agumye kurara mu mazu nk’ayo adahesheje umuntu agaciro, tuzongera twubake inzu tuyisakare.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa