Museveni yatangaje ko Eddy Kenzo ari umuhungu w’umusirikare
Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku wa Gatandatu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru n’abahanzi b’imbere mu gihugu, cyabereye i Munyonyo muri Commonwealth Center, aho bahuriye mu muhango wo kumurika ’Yoweri Music Album’ mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange ari imbere.
Mu ijambo rye, Perezida Museveni yashimye cyane umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamuziki ba Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF), Eddy Kenzo, kubera ukuntu yagaragaje ubunyangamugayo mu gukoresha neza inkunga yahawe.
Yagize ati: “Ndashimira Kenzo ku bw’ubunyangamugayo kuko amafaranga twamuhaye yayakoresheje neza.”
Nyuma y’iryo jambo, Perezida Museveni yatunguye abari bateraniye aho, abamenyesha ko Eddy Kenzo ari umuhungu w’umusirikare witwa Chefe Ali. Yagize ati: “Kenzo ni umuhungu w’umusirikare. Ni umuhungu wa Chefe Ali. Ese warabibabwiye cyangwa warabihishe? Bambwiye ko ari umuhungu wa Chefe Ali. Urebye n’isura barasa cyane.” Aya magambo yahise ateza urusaku mu bari bitabiriye icyo kiganiro, benshi batungurwa no kumva ayo makuru mashya ku buzima bwa Kenzo.
Eddy Kenzo, umaze kuba ikirangirire mu muziki wa Uganda no hanze yayo, akenshi yagiye agaragaza ko yakuriye mu buzima bwo mu muhanda, aho avuga ko yabayeho mu bukene bukomeye kandi akanyura mu nzira zitoroshye mbere y’uko amenyekana. Gusa amagambo ya Museveni yagaragaje indi mizi y’umuryango we, ashimangira ko akomoka kuri Chefe Ali, umusirikare uzwi mu gihugu.
Nyuma y’ibi byatangajwe, imbuga nkoranyambaga zakomeje kugaragaza ibitekerezo binyuranye by’abakunzi b’umuziki. Bamwe bavuze ko kuba ari umuhungu w’umusirikare ntacyo bihindura ku mateka ye y’ubuzima bwo muri ghetto, mu gihe abandi babibonye nk’ikimenyetso cy’uko afite inkomoko ikomeye mu gihugu. Hari n’ababonye Museveni nk’ushaka kugaragaza isano n’abahanzi bakomeye mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera ishema.
Museveni kandi yakomeje gushimira uruhare rw’abahanzi muri rusange mu guteza imbere umuco no gushyigikira gahunda z’igihugu, avuga ko ’Yoweri Music Album’ ari urubuga ruzafasha gukoresha umuziki mu kubaka igihugu no gukomeza guhuza abaturage.
Perezida Yoweri Museveni yatunguranye ahishura inkomoko nyayo ya Eddy Kenzo
Perezida Museveni na Madamu bashimiye byimazeyo abahanzi ba Uganda barangajwe imbere na Eddy Kenzo ku bwo gushyira hamwe mu kubaka igihugu
Yabitangaje ubwo hamurikwaga umuzingo w’indirimbo wamwitiriwe



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *