skol
fortebet

Musore menya uburyo ushobora kwegukana umukobwa utarigeze agukunda na mbere

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niba ufite umukobwa ukunda ariko ukabona ntiyumva ibyo ushaka kumubwira hari iuburyo ushobora gukoresha kugirango umwiteho kugeza igihe abonye ko uruwo gukundwa.

Sponsored Ad

1. Shaka ikintu gituma muhura kenshi

Niba ukunda umukobwa kandi ukabona kwigarurira umutima we birakugoye bitewe nuko atakumva nkuko ubishaka gerageza kuba hafi ye, inshuti ze ziba izawe buri kintu cyose cyangwa ahantu hose hashobora gutuma muhura uhagere kuko kubakobwa biroroshye cyane gukunda umuntu babona kenshi kuruta gukunda uri kure, uko muhura kenshi bishobora kuguha amahirwe yo kwegukana umutima we.

2. Mwereke ko wifuza kumwunganira cyangwa kumufasha mu mirimo ye yaburi munsi

Abakobwa bakunda abantu babereka ko babitayeho,bakabafasha haba mubyo bari gukora cyangwa no mubitekerezo ukamwereka ko umushyigikiye, ni kimwe mubintu byagufasha gutsindira umutima we mugihe umwereka ko murikumwe mubyo agiye gukora byose.

3. Mutere inkuru zituma aseka

Kugira urwenya rukomeye burigihe birashimishija. Gerageza kumwoherereza meme yagusekeje, cyangwa umubwire inkuru kubintu bisekeje byabaye kare kumunsi. Ntutinye kubona akantu gato - niba ushobora kumutsa, bikore kuko nabyo bishobora gutuma akwiyumvamo bitewe no gukumbura uburyo umusetsa.

4. Gerageza kumwereke ko hari ibintu muhuje

Birashoboka ko abantu hari igihe bahura ugasanga imico imwe nimwe barayihuje niba ubona hari ibyo muhuje bimwereke kuko nabyo byagira uruhare runini mugutuma umuntu akwiyumvamo ariko ugerageze kuba umunyakuri kuribyo kuko kumubeshya kugirango abone ko muhuje bishobora kuba ibyigihe gito ibyiza nuko wamubwiza ukuri.

5. Ba inshuti ye umwereka ko ntakindi umutegerejeho

Niba ukunda uyu mukobwa rwose, gerageza kwishimira byimazeyo kubaka ubucuti nawe. Ashobora kugukunda cyane uko ugenda urushaho kwiyegereza, kuruta kugenda umwereka ko ukeneye urukundo kuko ibyo bishobora kumwirukana vuba n’ubucuti butavuyemo

6. Wituma amenya ko umukunda ako kanya

Niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa sibyiza ko igihe cyose umwereka ko ariwe uhanze amaso kuko uko umwereka ko umwishimiye bishobora kumusunika kure yawe ahubwo kuba umukunda ntibikubuze gukora ibindi byawe ngo uhure n’izindi nshuti, usome ibitabo nibindi ariko ntumwereke ko umwanya wawe wose ariwe wawuhaye.

7. Mukurikirane kumbugankoranyambaga

Niba ukunda umukobwa mukurikirane kumbugankoranyambaga akoresha ariko wirinde gukabya mugukunda amafoto ye cyangwa inyandiko ushyiraho.

8. Mwereke ko wifitiye ikizere mubyo uvuga no mubyo ukora

Ubu buryo bwo kwihagararaho bugaragaza icyizere mugihe igikundiro cyawe kiri hafi ariko gerageza kubikora no mugihe atari hafi yawe bizarangira bibaye kamere kandi nibyiza bifasha no mubundi buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa