skol

Muyango yamaganye iby’urukundo avugwamo na DJ Brianne, agaragaza Kimenyi nk’inshuti ye magara

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Miss Muyango Uwase Claudine yagaragaje Kimenyi Yves babyaranye banabanye nk’umugabo n’umugore, nk’umuntu afata nk’inshuti magara ariko yirinda kuvuga ku by’umubano wabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Narababwiye TV, aho yari abajijwe icyo yavuga ku bantu batandukanye barimo na Kimenyi.

Mu gusubiza yagize ati “Ntabwo ari byo kumuvuga izina reka mvuge ngo ni papa wa Miguel [umwana babyaranye], ibintu bitatu byo kumuvugaho ni bike. Ubu se mvuge iki? Ni byinshi…ni umwe mu nshuti nkeya mfite. Ni umujyanama mwiza. Buriya nushaka kugisha inama uzamwegere.”

Ibi bije nyuma yaho Muyango Uwase Claudine mu minsi yashize yahakanye inkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko yaba aryamana na DJ Brianne, agaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, asaba abantu guha agahenge ‘papa w’umwana we’.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, aho bamwe bemezaga ko ashobora kuba atamerewe neza mu rugo rwe n’umubano we n’umugabo we Kimenyi Yves ukaba ukekwaho kuzamo agatotsi kugeza aho bombi batakibana.

Ati: “Ndakomeye, gahoro gahoro ariko ndaho ndakomeye. Biragoye muri iki gihe kugira ikintu wavuga, icyo watangamo inama [...] biragoye ntabwo ari ibintu byoroshye. Iyo ubona umuntu utazi, utarabona ubonye bwa mbere, afata ‘camera’ akagufataho ijambo akavuga ati uyu muntu ndamuzi twarakuranye, abeshya. Ni byinshi.”

Abajijwe ku byavuzwe ko aryamana n’umukobwa mugenzi we, DJ Brianne, yavuze ko ari ibinyoma, ndetse ari ibintu bitazigera bibaho mu buzima bwe.

Ati: “Nta kintu kinini navuga ku butinganyi bumvugwaho, uretse ko ari ikinyoma. Ntabwo ndi intungane nshobora kuba nakosa, ariko byibuza bubahe ko ndi umubyeyi. Ibyo bavuga cyangwa bumvise, ntabwo ari byo nta n’ubwo bizigera bibaho.”

“Uko ni ukuri kwanjye nka Muyango, sindi buze kujya ku bandi n’ukuri kwabo bafite, umuntu yizera ibyo ashaka bitewe n’uko yari asanzwe akubona. Ibyo byose ni ukumparabika.”

Yabajijwe ku mubano we na Kimenyi, araruca ararumira agaragaza ko nta byinshi afite byo kuwuvugaho.

Kimenyi na Muyango barushinze muri Mutarama 2024, bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Muyango yise Kimenyi inshuti ye magara, yamagana iby’urukundo rwe na DJ Brianne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa