skol
fortebet

Muyoboke Alex yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyishije umuhanzi mushya

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muyoboke Alex usanzwe ufite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi, yahakanye amakuru yasakajwe ku munsi w’ejo ku ya 3 Mata 2022, avuga ko yasinyishije umuhanzikazi mushya witwa Isimbi Dorcas ukoresha mu muziki amazina ya Isimbi Dee. Muyoboke akoresheje urukuta rwe rwa Instagram ahasanzwe hanyura ubutumwa bumara amasaha 24 ,yashyizeho ifoto yavuga ko yamaze kuba umujyanama w’uyumuhanzikazi Isimbi maze ahakana aya makuru agira ati “Fake News” (...)

Sponsored Ad

Muyoboke Alex usanzwe ufite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi, yahakanye amakuru yasakajwe ku munsi w’ejo ku ya 3 Mata 2022, avuga ko yasinyishije umuhanzikazi mushya witwa Isimbi Dorcas ukoresha mu muziki amazina ya Isimbi Dee.

Muyoboke akoresheje urukuta rwe rwa Instagram ahasanzwe hanyura ubutumwa bumara amasaha 24 ,yashyizeho ifoto yavuga ko yamaze kuba umujyanama w’uyumuhanzikazi Isimbi maze ahakana aya makuru agira ati “Fake News” bivuga ko aya makuru ari igihuha.

Ku munsi w’ejo ku ya 3 Mata 2022 , nibwo byavugwa ko Ishusho Ltd riyoborwa na Muyoboke ryakiriye Isimbi Dee nk’umuhanzi mushya muburyo bwo kumumenyekanishiriza ibihangano no kumufasha gukora amajwi n’amashusho y’indirimbo ze. Akaba ari amasezerano yaratangiranye n’uku kwezi kwa Mata ,yashobora kuzongerwa mu gihe yaba arangiye cyangwa ngo bitewe n’umusaruro imikoranire yabo byari kuzatanga.

Isimbi Dee yatangaje ko yari amaze igihe kinini akora umuziki nta mujyanama afite ndetse bikaba byaramugoraga cyane nk’umukobwa gukora umuziki nta muntu umufasha mu bikorwa bye.

Ati “Nari maze igihe nkora umuziki mu buryo bugoye ariko ubu bigiye kunyorohera kubera ko nabonye abajyanama. Ni ubwa mbere nkoranye n’umuntu dufitanye amasezerano abo twakoranye mu bihe byashize n’abitwaga Hapa Media ariko nta masezerano twari dufitanye, bamfashaga bisanzwe. Ni ibintu nari maze iminsi ntegereje none igihe kirageze biraba.”

Isimbi Dee afite imyaka 23. Yatangiye umuziki mu 2013. Yavuze ko intego nyamukuru ye mu muziki ari ugukora akerekana imbaraga z’umukobwa mu ruhando rwa muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa