skol
fortebet

N’ibyishimo bikomeye k’umuryango wibarutse impanga z’abana bane nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaro

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bo mugihugu cya Nigeria, bafite amashimwe menshi kubw’uko bibarutse abana 4 b’impanga nyuma y’imyaka 12 babana barabuze urubyaro.

Sponsored Ad

Innocent na Onyinye Ezennia bavugako barashima Imana kubw’abana bane b’impanga Imana yabahaye nyuma y’imyaka 12 bari muburibwe bwo kubura urubyaro, kuko bavuga ko bageze aho ikizere kigashira bifuza gutandukana ariko baza gusanga atariwo muti w’ikibazo babihara Imana.

Uyu muryango wibarutse abana 4 bimpanga babiri babahungu n’abandi babiri babakobwa watanze ubuhamya murusengero rwa Assemblies of God ruherereye i Lagos.

Bavuzeko icyabafashije cyane ari amasengesho no kwizera Imana, kuko abantu benshi babacaga intege kugeza no kumiryango yabo yageze aho ibita ibivume bitabyara.

Uyu mugore ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Naija News, yavuzeko aba bana abatuye imiryango yabo yabatereranye muri ibi bihe bigoye banyuzemo aho kugira ngo babafashe.

Yagize ati “Aba bana mbatuye imiryango yacu n’abantu bose babonaga ko ibi bidashoboka, Imana ikora ibirenze ibi niyompamvu twakomeje kuyizera kandi nayo igaragajeko itadukoza isoni”

Inshuti n’abavandimwe bishimiye abana

Ibitekerezo

  • ARIKO NIBAZA AMASHURI WIZE NIBA UTARATAYE UMWANYA. NI GUTE WANDIKA NGO: N’IBYISHIMO BYINSHI.,.." MU GIHE UKWIYE KWANDIKA "NI IBYISHIMO BYINSHI..." UBWO IBYO NI IBIKI?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa