skol
fortebet

Shaddyboo yibwe konti ye ya Instagram ye yari yaciye agahigo ko kuzuza Miliyoni

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Konti ya Instagram ya Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yashimuswe nyuma y’amasaha make akoze ibirori byo kwishimira ko yujuje abamukurikira miliyoni imwe kuri uru rubuga.

Sponsored Ad

Konti ya Instagram y’uyu mugore ntabwo iri kugaragara mu mashakiro yo kuri Instagram. Bibaye nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu yahawe igihembo cy’uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards

Umuryango yashatse kuvugisha Shaddy Boo cyangwa se Rwema Dennis umureberera inyungu ariko bose ntabwo bigeze baboneka ku mirongo ya telefoni bakoresha.

Konti ya Instagram ya Shaddy Boo yaherukaga gushimutwa mu 2018 icyo gihe yakurikirwaga n’abasaga ibihumbi 325.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe, Shaddy Boo yari yakoze ibirori byo kwishimira ko yujuje abamukurikira miliyoni imwe. Ni igikorwa cyabereye ahitwa The Keza Hotel Kimironko.

Shaddy Boo ni umunyamideli ku mbuga nkoranyambaga, aho anazikoresha yamamaza. Yagiye agaragara no mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi.

Uretse konti y’uyu mugore ya Instagram yavuyeho, iye ya Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 90 yo iriho ndetse aheruka kwandikaho kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa