skol
fortebet

Nana avuze icyo abantu bakwiye kwitaho mbere yo kubana mu kwirinda gutandukana kw’abashakanye

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime Nyarwanda by’umwihariko filime y’uruhererekane yamenyekanye nka City Maid yagiriye inama abanti y’icyo bakwiye kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo kubana mu rwego rwo kwirinda gutandukana kwa hato na hato kw’abashakanye bimaze gufata intera iri hejuru.

Sponsored Ad

Nana uri kubarizwa i Burayi yahamije ko ukuri ariko gukwiye kuganza mu gihe abantu biyemeje kujya mu mubano kuko kuri we yemera abantu batandukana biterwa n’ibinyoma biba byararanze umubano wabo

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’umwe mu banyamakuri bibanda mu gisate cyo kuramya no guhimbaza Imana @niyonkuerick yagize ati"Akenshi inkundo nyinshi no gutandukana kw’abashakanye(Divorce) usanga bishingiye ku kinyoma, ugasanga umuntu akubeshye ibintu rero iyo ubimenye ukananirwa kubyihanganira mwanakomezanya mugakomezanya utamwizeye ari nabyo bigenda bibyara utubazo twinshi".

Nana akomeza ashimangira ko ikintu kiza gishobora kurinda ibyo byose ari ’Ukuri’ ati" Umuntu aramutse avuga ati ndi uyu, mbaho muri ubu buzima nta kinyoma byafasha kuburyo nuwo uri kuza aza azi aho agiye azi nuwo bagiye kubana icyo gihe niwe uba ufite amahitamo yaba abyemera akaza cyangwa akagenda".

Ibi abivuze nyuma y’iminsi mike ahishuye ko ubukwe bwe n’umukunzi we banabana bwahagaritswe na Covid ariko ko barimo gutegura uko bakora ubukwe.

Bimwe mu bintu yavuze yakundiye umugabo we cyane yavuze ko ari byinshi ariko ikingenzi ari uko bahuza ati" Turahuza cyane kuburyo ari nk’impanga yange".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa