skol

Naraye mbonye Imana! Muyoboke Alex ari mu mashimwe kubera impanuka ikomeye yarokotse

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Muyoboke Alex uzwi mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Muyoboke yashyizeho amafoto agaragaza imodoka yangiritse mu buryo bukomeye maze ashima Imana yamurokoye na bagenzi be bari bari kumwe, ati "Nasohotsemo ndi muzima ndetse nabo twarikumwe uko Ari 3 NARAYE MBONYE IMANA bagenzi"

Mu babonye ubwo butumwa bamwihanganishije ndetse nabo bashima Imana ko abari muri iyo modoka bavuyemo ari bazima bamwibutsa ko Imana ari nziza kandi imufiteho imigambi myiza.

Muyoboke Alex uretse kuba areberera inyunzgu z’abahanzi usanga ari n’inshuti yabo cyane kandi aharanira ukuri n’iterambere rya bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa