Umuraperi w’icyamamare wo muri Afurika y’Epfo, Nasty C, yagaragaje ubuzima bushya yihitiyemo nyuma yo gucika ku nzoga zari zimaze igihe kinini zaramubase.
Uyu muhanzi w’imyaka 28, wamamaye cyane mu ndirimbo “Send Me Away”, yavuze ko yamaze igihe kirekire anywa inzoga buri munsi kandi ahantu hose: mu rugo, muri studio, mu bitaramo no mu nzu z’imyidagaduro, kugeza ubwo yafashe icyemezo gikomeye cyo kubihagarika burundu.
Mu kiganiro yagiranye na Madame Joyce, umunyamakuru uba i Burayi ariko ufite inkomoko muri Nigeria, Nasty C yagize ati: “Nari narabaswe n’inzoga. Nanywaga buri joro, aho nagiye hose—mu bitaramo, muri restaurant, muri studio—naho najyaga hose nabaga ndi kunywa. Iyo nakoraga igitaramo naranywaga. Byari ubuzima bwanjye bwa buri munsi.”
Yavuze ko kimwe mu byamuteraga impungenge ari uko yari afite ubushobozi bwo kunywa inzoga nyinshi ariko ntahite asinda cyane, ibintu yise ikibazo gikomeye kuko bituma umuntu atamenya igihe ibintu bigeze habi. Ati: “Nari nararetse vodka gato, ariko indi yose narayinywaga. Whisky, cognac, tequila, rum—nta n’imwe nasigaga.”
Nasty C yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye gufata uwo mwanzuro ari uguhagarika ibyo muri Afurika y’Epfo bita “phuza face”, ijambo risobanura umuntu ugaragara nk’ushaje cyane kubera kunywa inzoga nyinshi. Ati: “Naretse inzoga kuko sinshaka kugaragara nk’ushaje kurusha imyaka mfite. Mu gihugu cyacu abantu bizera ko kunywa inzoga nyinshi bigutera gusaza mu maso vuba, ukaba usa nk’ushaje imyaka icumi kurusha iyo ufite ako kanya.”
Uyu muraperi, umwe mu bahanzi b’abanyempano bagaragaje imbaraga muri Afurika no ku ruhando mpuzamahanga, yavuze ko gucika ku nzoga byamuhaye umutekano n’amahoro mu buzima bwe, kandi ubu yishimira uburyo bushya bwo kwita ku buzima bwe, no kwirinda ikintu cyose cyamukururira gusaza imburagihe cyangwa kumwangiriza ubuzima.
Inkuru ya Nasty C ikomeje kuba isomo rikomeye ku rubyiruko rwa Afurika rwinshi ruri mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, ikibutsa ko kwihagararaho bishoboka kandi ko guhindura ubuzima bishoboka igihe cyose umuntu afashe icyemezo cy’ukuri.
Nasty C yatangaje ko yaretse inzoga kugira ngo yirinde gusaza imburagihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *