skol

Navukiye i Burundi ariko natoranyije u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose- Khadja Nini

Yanditswe: Friday 05, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi Khadja Nin ukomoka mu Burundi yahishuye yahisemo u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose kuri we.

Uyu mubyeyi w’imyaka 66 yabigarutseho ubwo yari agiye kwita izina umwana w’ingagi muri ibi birori byabaga ku nshuro ya 20. Mbere yo kuvuga izina ry’uyu mwana, yavuze ko atewe ishema no kuba yitabiriye ibi birori ariko anavuga ko kuri ubu u Rwanda kuri we habaye mu rugo ubuziraherezo.

Ati “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu bari muri ibi birori byo Kwita Izina. Ni amahirwe akomeye cyane n’umwanya ukora ku mutima cyane. Navukiye ndetse nkurira mu Burundi ariko uyu munsi natoranyije u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose. Yego!’’

Yakomeje ashimira u Rwanda ku bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane, binyuze mu gufata neza ingagi zo mu Birunga. Umwana w’ingagi yise izina akomoka mu muryango witwa Kwisanga, nyina akaba yitwa Nchili. Uyu mwana yamwise Garuka.

Khadja Nin asanzwe akunda kuza mu Rwanda ndetse akenshi ntabwo hashira umwaka atahandagije ikirenge.

Uyu mubyeyi w’umunyabiywi mu muziki w’u Burundi aho akomoka azwi mu ndirimbo zabiciye mu myaka yo ha mbere nka ‘Sambolera’, ‘Wale Watu’ n’izindi. Yabaye imyaka myinshi i Burayi.

Kadja Nin yavuze ko yahisemo u Rwanda nko mu rugo h’ubuziraherezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa