skol
fortebet

Ndagukunda Aline! Umuhanzi Lionel Sentore yatomoye umugore we Bijoux baherutse kurushinga

Yanditswe: Wednesday 12, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Lionel Sentore, umuhanzi w’umunyarwanda utuye ku mugabane w’u Burayi , uherutse kurushinga na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya yavuze akari kumutima nyuma y’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Mu butumwa Sentore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,yatomoye Umugore Aline baherutse kurushinga ashima Imana yamuremye amubwira ko amukunda, kandi ko yamwihebeye ibihe byose.

Yagize ati “Rurema yaremye Isi n’abantu iduha ubwenge buhuza abayo ,iduha urukundo rubanya abayo, warishuti y’ibihe byose benshi bagufataga nkabavandimwe ark jye ubu nkufata nkuwo nihebeye mubihe byose nzabaho nkuko indahiro yabivuze NDAGUKUNDA @aline______rw”

Munezero Aline nawe yaraherutse gushimira umugabo we n’imitoma myinshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aho yagize ati “Wakoresheje igikundiro cyawe bwa mbere duhura, isura ya we ni ikintu ntashobora kwibagirwa, nishimiye ko na we wankunze, tutari kumwe nari kwisanga nijimye, ndagukunda mukunzi kandi niko bizahora, mukundwa uri impamvu ituma mbaho, utuma ntuza, umpa urukundo, umutima wawe urasukuye, urasukuye nk’inuma.”

Bijoux kandi yashimiye Imana yamuhaye umugisha mu buzima bwe wo guhura n’umugabo we Lionel usanzwe ari umuhanzi mu njyana gakondo.

Ati “Urakoze mwami ku bw’umugisha wazanye mu buzima bwanjye, wampaye ibirenze ibyo natekerezaga. Wankikije abantu bahora banyitaho, wampaye umuryango n’inshuti bampa umugisha umunsi ku munsi n’amagambo meza ndetse n’ibikorwa.”

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’, yarushinze n’umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w’u Burayi,mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022. Byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.

Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa