Ndahiro Natacha yakomoje ku mashusho ya filime ye asomana byimbitse n’umusore
Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

Ndahiro Natacha yavuze ko nta kintu na kimwe bimutwaye kuba yakina filime ari gusomana n’umusore mu gihe uwayanditse unayiyoboye we yaba abona ko ako gace ntacyo kangiza.
Amashusho yashyizwe muri iyi filime ‘Love’s cage’ agaragaza agace Ndahiro ari gusomana mu buryo bwimbitse n’umusore bakinana.
Ni amashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, icyakora uyu mukobwa ahamya ko we ntacyo bimutwaye kuko ibyo yakoze byari umukino wari wanditswe.
Ati “Filime ni iyanjye, uwanditse filime akanayiyobora yanyeretse ko aka gace kagomba kugaragaramo, ni yo mpamvu rero twabikinnye nta kindi rwose.”
Ndahiro ahamya ko gukina filime asomana n’umuhungu abantu badakwiye kubifata nka byacitse cyane ko basanzwe banabibona mu zindi filime kandi bareba.
Ati “None se ni ubwa mbere? Televiziyo zacu ntizirirwa zinyuzaho filime z’abanyamahanga kandi bakina basomana? Numva ntawe byagateye ikibazo rwose, cyereka uwakumva ko hari ibyo abanyamahanga bakina twe tutabasha.”
Uyu mukobwa ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye muri sinema ahereye ku yitwa Natacha Series yatangiye kujya hanze mu 2022.
Kuva icyo gihe Natacha Ndahiro wakundirwaga ikimero cye, yatangiye kwigarurira abakunzi ba sinema akora izindi filime nka ‘Love is my sin’, Masezerano n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *