skol
fortebet

‘Ndaraye’ :Agaseke Mani Martin azapfundurira Abanyarwanda mu minsi iri imbere

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Mani Martin mu myitozo y’umushinga wo gukora amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize album ye nshya yise ‘Afro’ ikubiyemo ubutumwa bucyeza ibyiza by’umugabane wa Afurika.
Uyu muhanzi Mani Martin, hashize iminsi ategura imwe mu mishinga y’imena izaranga uyu mwaka wa 2017. Yatangiye ibikorwa byo gutegura amashusho y’indirimbo yise ‘Ndaraye’ ifite umwihariko wo kumvikana mu mudiho w’ikinimba gikomoka mu Rwanda ndetse ikaba ivuga ku inzozi z’umuntu ukumbuye iwabo.
Itorero ry’i Musanze ryitwa ‘Inkindi (...)

Itorero ry’i Musanze ryitwa ‘Inkindi Itatse’

Mani Martin amaze iminsi akorana imyitozo n’itorero ry’i Musanze ryitwa ‘Inkindi Itatse’ rigizwe n’urubyiruko rufite ubumenyi butandukanye ku mbyino zijyana n’umudiho w’ikinimba, ari na wo indirimbo ‘Ndaraye’ icuranzwemo.

Uyu muhanzi afatanyije n’aba babyinnyi barangije imyiteguro y’uburyo bazagaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017. Iki gikorwa cyabereye ahazwi nko kwa Gisimba i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’ Ikinyamakuru Umuryango, Mani Martin yagarutse ku mwihariko w’iyi ndirimbo amaze igihe ategura, avuga ko amashusho yayo ayitezeho gukumbuza abantu b’ingeri zose iby’ umuco gakondo w’u Rwanda ukungahayeho.

Yagize Ati “Iyi ndirimbo ihagarariye urukumbuzi rw’abantu benshi bakumbuye u Rwanda batarurimo, ariko kandi hakaba n’abarurimo bakumbura umwimerere wo hambere kubera byinshi tugenda dutakaza kubw’iterambere, ikoranabuhanga n’ibindi. Ubwo rero hari n’ababa bari inaha bazayikunda”.

Byitezwe ko amashusho y’iyi ndirimbo azagaragaramo abantu barenga 70 ari gufatanya na bo mu myitozo yo gutegura ibizagaragara mu mashusho, uburyo bizahuzwa n’uburyo indirimbo icurangitse n’ibindi.

Yavuze ko nyuma y’icyunamo aribwo azatangaza izindi gahunda zijyanye n’ibitaramo bizazenguruka intara zose zigize igihugu bijyanye no kugeza ku Banyarwanda ubutumwa buyikubiyemo.

Avuga ko umwaka wa 2017 awuteganyamo ibikorwa byinshi bijyanye na muzika cyane ko ari kwitegura gusoza amasomo ya kaminuza muri Mata.

Mu gihe iyi ndirimbo “Ndaraye” ikiri gukorwa, Ikinyamakuru Umuryango tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyo ndirimbo ndetse n’amashusho yayo.

Emmanuel TUYISHIME @Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa