skol
fortebet

Ndayirukiye Fleury yakoze Filme irebana n’umukobwa utemererwa kwitabira irushanwa rya Nyampinga n’umuryango we .

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ndayirukiye Fleury n’umwe muba Director beza dufite mu Rwanda kuri ubu yaSohoye Filme yise ‘Ndi Nyampinga’ ivuga k’umuobwa utemererwa kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda bitewe n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi.

Sponsored Ad

Miss Rwanda n’irushanwa ryagenewe abana b’abakobwa mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa no kumufasha kugera kundoto ze muburyo bumworoheye aho usanga bareba Uburanga, Umuco ndetse n,Ubwenge.

Filme ‘Ndi Nyampinga’ ni Filme yasohotse mu gihe irushanwa rya Nyampinga w’uRwanda 2022 ririmo kuba aho yibanze cyane kubabyeyi cyangwa se ku imiryango itarasobanukirwa iri rushanwa icyo rimaze cg risobanuye.

Abenshi usanga bafite imyumvire yo kumva ko Umukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Urwanda aba agiye kuba ikirara cyangwa ugasanga bafite ipfunwe ryo kubona umwana wabo anyura kuri Television cg ibindi bitangazamakuru bitandukanye aho kubifata nk’iterambera ry’umwana ugasanga babifata nk’ubwomanzi.

Muri iyi filme haragaragaramo umukobwa Bella wakinye yitwa (Solange) washatse gukurikira inzozi ze ndetse akanakora uko shoboye ngo abyumvishe umuryango we ariko bikaba ibyubusa.

Fleury yagize ati’ni Filme twifuza ko yahindura imyumvire muri sosiyete Nyarwanda,cyane cyane ababyeyi bagaha uburenganzira umwana w’umukobwa ntibamubuze amahitamo ye kuko bituma atagera ku nzozi ze kandi agakomeza kwitinya yumva ko haribyo atemerewe muri Sosiyete”

Abagaragaye muri Filime ‘Ndi Nyampinga’

- Rosine Bazongere,Jeanette, Diane Umuhoza,Umutoniwase Rose,Qween Uwase,Winnie Kirabo, Eric Mutuyimana, Sandrine Keza,nabandi.

Yakinyemo kandi Bella Umwari( Solange), Cyprien Bruno( Danny),Longin Ilunga (Paul),Nyirabagesera Lea( Immacule),Ngenzi Leyne( Pascal),Ingabire Divine(Nadia),Hakizimana Shaban(Boaco),na Floris Uwayo uba arimo gutoza abakobwa intambuko.
KANDA HANO UBONE VIDEO YA FILM’ NDI NYAMPINGA’ https://youtu.be/YX1fq8HqY9Y

Fleury Legend wasohoye Film ’Ndi Nyampinga"

Umwari Bella wakunze kugaragara muri Filme

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa