skol
fortebet

Marina yayishuye byinshi ku mukunzi we mushya

Yanditswe: Thursday 14, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Marina yahishuye byinshi kurukundo rwe ,anahamya ko afite umusore utuye muri Diaspora watsindiye umutima we.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi ubarizwa munzu ifasha abahanzi ya The Mane ,mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi inkuru yavuze ko umukunzi we atuye hanze y’u Rwanda yirinze kuvuga igihugu cyangwa umugabane atuyemo gusa avuga ko bamaze umwaka bari mumunyenga w’urukundo.

Yavuze ati “Mfite umukunzi! Ndi mu rukundo n’umuntu. Urabizi hari igihe uba umeranye neza n’umuntu, hari igihe ubyuka wamukunze ukumva urashaka kumupositinga [Post], ariko nkongera nkibuka ko ntashaka gupositinga.”

Uyu mukobwa yavuze ko bituruka ku mahitamo ye n’umukunzi we, bityo ko ibyo agaragaza ari iby’umuziki gusa, hanyuma ibye n’umukunzi we bigakomeza kuba ubuzima bwite.

Marina yavuze ko uyu musore ari ‘mwiza’ kandi ari ‘imfura’. Ati “Ni umusore mwiza w’imfura [Agaragaza amarangamutima yifata mu gituza aca bugufi]. Ni umusore mwiza, ni umugabo mwiza! Ntabwo ari inzobe, ni imibiri yombi, ni umusore wubatse umubiri.”

Uyu mukobwa yavuze ko bitamworohera gutangaza icyatumye ahitamo uyu musore mu bandi, ariko ‘Imitima yabo yarahuje’.

Ati “Njyewe ikintu nakubwira ni uko twahuje, twarahuje bisanzwe by’abantu. Umuntu aba afite impamvu nyinshi, ariko hari igihe izo mpamvu zose ntacyo ziba zivuze.”

Uyu muhanzikazi yahakanye ibyavuzwe ko ari mu rukundo n’umuhanzi Yvanny Muziki. Ngo acyeka ko abavuze ibi babishingira ku kuba baragiye bababonana mu bihe bitandukanye, kandi ngo ‘inshuti ziragendana’. Marina yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore mwiza kandi w’imfura

Marina yavuze ko hari igihe aryoherwa n’urukundo akumva yasangiza abandi inkuru nziza, ariko akifata kuko umukunzi we atabimwemerera
Ni ubwa mbere Marina avugiye mu itangazamakuru ko afite umukunzi

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ukwakira 2021 nibwo uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri ine , bwa mbere yabaye Brand Ambassador w’Ikigo cy’Ubucuruzi, Catchyz mu gihe cy’umwaka.

Marina yavuze ko yishimiye bikomeye guhabwa amasezerano yo kwamamaza ikigo icyo aricyo cyose cyane ko Catchyz ariyo ya mbere agiye kwamamariza.

Ati "Ni ibyishimo kuri njyewe kuba mbonye ikigo ngiye gutangira gukorana nacyo. Najyaga nicara nkibaza ngo ariko ubundi kuki njye bataza? Ugasanga ndirenganya, ariko nizere ko Catchyz igiye gufungurira ibindi bigo imiryango.’’

Iki kigo cyari gisanzwe gifite abandi bantu bubatse amazina ku mbuga nkoranyambaga bacyamamaza, abayobozi bacyo bavuze ko bahisemo gufata Marina kuko bifuza kwagura ubukangurambaga bwabo bityo bagasanga nk’umuhanzikazi uri mu bahagaze neza mu Rwanda yabibafashamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa