Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ufungiye muri gereza ya mageragere by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka yarangiza akamusambanya,yagaragaye akina umukino ugaragaza akamaro ko kwiga umwuga nubwo waba uri muri gereza.
Ni mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya mbere cy’imfungwa n’abagororwa basaga 600, bamaze amezi 6 bigishwa imyuga itandukanye.