Neymar yaciye bugufi mu ruhame asaba imbabazi umugore we yaciye inyuma[AAMFOTO]
Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

Umukinnyi wa Paris Saint-Germain, Neymar Jr yasabiye imbabazi mu ruhane umukunzi we Bruna Biancardi utwite nyuma yo kumenyana ko yaba yaramuciye inyuma.
Neymar na Bruna Biancardi baritegura kwibaruka umwana wabo vuba nk’uko ku giti cyabo babyitangarije mu minsi ishize.
Aba bombi bari barabanje gukundana gusa nyuma baza gutandukana. Kuri ubu ntabwo bamaze igihe kinini basububiranye nk’uko ibinyamakuru byanditse ku rukundo rwabo bibisobanura.
Kuba batamaranye igihe kinini ntibikuraho ko (...)
Umukinnyi wa Paris Saint-Germain, Neymar Jr yasabiye imbabazi mu ruhane umukunzi we Bruna Biancardi utwite nyuma yo kumenyana ko yaba yaramuciye inyuma.
Neymar na Bruna Biancardi baritegura kwibaruka umwana wabo vuba nk’uko ku giti cyabo babyitangarije mu minsi ishize.
Aba bombi bari barabanje gukundana gusa nyuma baza gutandukana. Kuri ubu ntabwo bamaze igihe kinini basububiranye nk’uko ibinyamakuru byanditse ku rukundo rwabo bibisobanura.
Kuba batamaranye igihe kinini ntibikuraho ko urukundo rwabo rwongeye kunyeganyega bitewe na Neymar uvugwaho kuba yararyamanye n’undi mukobwa.
Abinyujije kuri Instagram ye uyu mukinnyi yasabye imbabazi Bruna Biancardi yandika amagambo menshi cyane .
Yanditse ati" Nakoze ikosa. Nagukoreye ikosa . Ntinyutse kuvuga ko nkora amakosa buri munsi, haba mu kibuga no hanze yacyo. Ariko nkemera amakosa yanjye mu buzima bwanjye bwite no mu rugo, ndi kumwe n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye. "
"Ibi byose byagize ingaruka ku muntu umwe wihariye mu buzima bwanjye. Umugore narose gukurikira iruhande rwanjye, nyina w’umwana wanjye".
Yakomeje ati"Ibi byageze mu muryango we, ubu ari nawo wanjye. Bruna Biancardi namaze gusaba imbabazi z’amakosa yanjye, kubera kutagira umumaro, ariko ndumva ngomba kubyemeza ku mugaragaro. Niba ikibazo cyari cyihariye cyaragiye ahagaragara, no gusaba imbabazi bigomba gushyirwa ku mugaragaro".
"Si nibona ntari kumwe nawe. Sinzi niba bizakora hagati yacu, ariko uyu munsi ushobora kumenya neza ko nshaka kugerageza. Intego yacu izatsinda, urukundo dukunda umwana wacu ruzatsinda, urukundo dukundana ruzadukomeza".
Neymar yashinjwe guca inyuma Bruna Biancardi aryamana n’umukobwa uba iwabo muri Brazil uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane. Uyu ni umukobwa bamenyeniye mu gikombe cy’Isi ariko nyuma birangira Neymar agiye kumureba bahita banaryamana gutyo maze Bruna Biancardi aza kubimenya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *