skol
fortebet

Ngarambe yahamije urwo akunda umugore we avuga ko ari ikinege Imana yamwihereye

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye mundirimbo ’Umwana n’umutware’ amaze imyaka 29 aryohewe n’urukundo n’umugore we Kagoyire Yvonne avuga ko ari umugore w’ikinege Imana yamuhaye.

Sponsored Ad

Mubutumwa yanyujije kumbuga nkoranyamba ze ku munsi wahariwe abari n’abategarugori, Ngarambe yashimagije umugore we, ahamyako ariwe mugore w’ikinege Imana yamugeneye.

Yagize ati “Mu bagore bose Imana yaremye, ni wowe Yangeneye ngo umbere umugore. Ni igitangaza ! Ni ishema kuri jye! Ni ikimenyetso cy’urukundo rwayo ! Nanjye, ndakwakiriye bundi bushya, nk’umugore w’ikinege, nta wundi ukundutira. Urankwiriye, ndagukwiriye. Turakwiranye. Imana iguhe umugisha.
Mugore nkunda Kagoyire Yvonne-Solange

Ngarambe François-Xavier yasabye anakwa Kagoyire Yvonne taliki 1 Kamena 1993, bavugako basezeranye imbere y’amategeko ya Leta kuwa 10 Nzeri 1993, bahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa taliki 1 Mutarama 1994 ari nabwo batangiye kubana murugo nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi bavugako batangiye gukundana mu 1991 kugeza uyu munsi urukundo rwabo ruracyishimirwa nabenshi.

Ngarambe yahamije ko umugore we ari Ikinege Imana yamugeneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa